The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Scovia watorewe kuyobora RMC, ni muntu ki?

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC rwahawe ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Mutesi Scovia, wahawe izi nshingano nyuma y’amatora yahurije hamwe Abanyamakuru bafite ibyangombwa bitangwa n’uru rwego ku ya 15 Ugushyingo 2024. Mutesi asanzwe ari umunyamakuru ukunzwe n’abatari bake bitewe n’inkuru kenshi akora zo kuvugira rubanda ndetse n’amakuru acukumbuye agirira rubanda akamaro. Azwi kandi nk’Umusangiza w’Amagambo mu […]

Injira mu gitaramo cyiswe ‘Keep it 100 Experience’

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo 2024, kuri Kigali Universe habereye igitaramo cyiswe ‘Keep It 100 Experience’ cyateguwe n’uruganda Skol rutunganya ibinyobwa bitandukanye. Iki gitaramo cyagaragayemo abahanzi batandukanye barimo Bull Dogg, Riderman, Fireman, B Threy, Zeo Trap, Slum Drip, Boy Chopper, Bushali, Papa Cyangwe, Kenny K Shot, Bruce The 1St , Nessa&Beat […]

Salongo yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Kuri uyu wa 14 Ugishyingo 2024, ubushinjacyaha mu rukiko ruregwamo Rurangirwa Wilson wamenyekanye cyane nka Salongo bwamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma yo kugaragaza ko igihe yarekurwa ashobora kubangamira ubutabera. Ubushinjacyaha bwatangaje ko ibi bizafasha mu kurinda ko abatangabuhamya baterwa ubwoba ndetse no guha ubwisanzure abakiri kuzana ibirego byabo. Salongo ashinjwa ibyaha birimo kwihesha ikintu […]

Salongo wiyita ‘Umupfumu’ kabuhariwe araregwa n’abantu 13

Rurangirwa Wilson wamenyekanye cyane nka Salongo, izina yahawe no kuba ari umupfumu kabuhariwe, none ku itariki ya 14 Ugushyingo 2024 yaburanye ku byaha byo kwihesha ikintu cy’undi ukoresheje uburiganya, icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano n’icyaha cy’iyezandonke. Ubushinjacyaha ubwo bwasobanuraga ibirego aregwa, bwavuze ko yarezwe n’abantu 13 ndetse ko hari n’ibindi birego biri kuza byiyongera kuri […]

David Bayingana agiye kujyana Fatakumavuta mu rukiko

Umunyamakuru David Bayingana yavuze ko yaharabitswe akambikwa igisebo n’umunyamakuru Fatakumavuta, bityo ko agiye kujyana mu rukiko uyu munyamakuru Bayingana avuga ko we n’abanyamategeko be bari gukora ibishoboka byose ngo baryoze uwamuharabitse amushinja ivangura n’irondabwoko. Ati “Njye n’abanyamategeko turimo gusesengura ibyamvuzweho. Bitari kera, mu gihe gikwiye, turisunga ubutabera, habeho uburyozwe bwicyo gisebo nashyizweho binyuze muri ibyo […]

Kamala Harris yagize icyo atangaza nyuma yo gukubitwa inshuro

Kamala Harris wari mu bahataniye umwanya wo kuba perezida wa Amerika yaje kuva ku izima agira icyo atangaza nyuma yo gukubitwa inshuro. Uyu mukandika w’ishyaka ryaba Democrates yari ahanganye na Perezida Donald Trump wo mwishyaka ry’Abarepubulikani (Republican Party) uyu akaba ari nawe watsindiye umwanya wo kuba Perezida wa Amerika muri manda y’imyaka ine. Mu magambo […]

Fatakumavuta yakatiwe igifungo cy’iminsi 30

Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka Fatakumavuta ubwo hasomwaga umwanzuro w’urukiko ku byaha aregwa, urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Uyu mwanzuro uje nyuma yo kuburana ku byaha yari akurikiranyweho birimo gukoresha imvugo zishobora guteza amacakubiri, gutukana, ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu bikorwa byo kubangamira abandi. Yatangiye gukurikiranwa nyuma y’ifatwa […]

Donald Trump yongeye kwinjira muri White House ahigitse Kamala Harris

Muri Amerika hari haciye iminsi amatsiko ari menshi buri wese yibaza uza gutsindira intebe yo kuba perezida wa Amerika. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 06 Ugushyingo 2024 I saa mbili nibwo hagombaga kumenyekana uwegukanye uyu mwanya wa perezida wa Amerika biciye mu matora yari yatangiye kuwa kabiri tariki ya 05 Ugushyingo […]

Amagambo akomeye ya The Ben kuri Fatakumavuta

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muziki nyarwanda, yanditse amagambo akomeye agaragaza ko ari gusabira imbabazi umunyamakuru Fatakumavuta. Ubu butumwa yabwanditse mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 06 Ugushyingo 2024, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.Ati “ Nahisemo urukundo, nahisemo imbabazi. Nubwo amagambo ababaza cyane, ndasenga ngo ubabarirwe ubone amahoro, […]

Imbamutima za Kevin Kade wongeye kugera muri Uganda

Umuhanzi nyarwanda Kevin Kade yongeye kwishimira kugera mu gihugu cya Uganda aho afite igitaramo giteganyijwe kubera ahitwa Paradigm kuri uyu wa gatatu tariki ya 06 Ukwakira 2024. Mu kiganiro yagiranye na shene ya Youtube ya YAGO TV SHOW uyu muhanzi yagiye agaruka ku mvune ndetse n’urugendo yanyuzemo biri no mubyatumye yabasha gutumirwa muri iki gitaramo. […]