Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere wa Pasika tariki ya 21 Mata 2025, ni bwo Vatikani yatangaje ko ku Papa Fransisiko wari Umushumba wa Kiliziya Gaturika yitabye Imana aguye mu rugo rwa Casa Santa Marta ku isaha ya saa 7:35 za mu gitondo.
Papa Fransisiko yavutse ku wa 17 Ukuboza 1936 i Buenos Aires muri Arijantine, yitwa Jorge Mario Bergoglio. Yatorewe kuba Papa ku wa 13 Werurwe 2013, aba Papa wa 266, akaba ari we wa mbere ukomoka muri Amerika y’Epfo ndetse n’umujesuwiti wa mbere wabaye Papa. Yazwiho ubuzima bworoheje, aho yanze gutura mu Ngoro ya Papa, ahitamo kuba mu nzu ya Casa Santa Marta.
Papa Fransisiko yashyize imbere ubutumwa bwo kurengera abakene, abimukira n’abatagira kivurira, anamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe mu Kiliziya. Yashyigikiye uburenganzira bw’abaryamana bahuje igitsina bwo gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko, ndetse asaba ko igihano cy’urupfu giseswa burundu.
Yize ubuvuzi bw’umutima, nyuma aza kwinjira mu banjesuwiti (Jesuits), ari nabo bagize uruhare rukomeye mu burezi n’ivugabutumwa.Yabaye umusenyeri mukuru wa Buenos Aires mu 1998, azwiho ubuzima bworoheje no kwitangira abakene.
Mu butumwa bwe bwa nyuma kuri Pasika, ku Cyumweru tariki ya 20 Mata 2025, yagaragaye asuhuza abakristu mu modoka ya “popemobile”, nubwo yari amaze igihe arwaye.
Hagati aho, abakuru b’ibihugu, abayobozi b’amadini n’abandi bayoboke bo hirya no hino ku isi bakomeje gutanga ubutumwa bwo kumuha icyubahiro, bamushimira kuba yarabaye intangarugero mu kwicisha bugufi, mu guharanira amahoro, ubutabera n’impinduka mu Kiliziya Gatolika.