Madamu Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida Paul Kagame, yagaragarije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko ukwihangana n’ukwirenga kwabo ari byo musingi w’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, bikaba inkingi ikomeye u Rwanda rwubakiyeho iterambere rwarwo.
Yabitangaje kuri uyu wa 25 Mata 2025, ubwo yitabiraga Ihuriro Igihango cy’Urungano, ryahurije hamwe urubyiruko rusaga 2000 mu nyubako ya Intare Arena iherereye i Rusororo mu mujyi wa Kigali.
Mu butumwa bwe, yagize ati: “Tubazirikana tugira duti ‘Impore’. Ni ijambo rigufi ariko ribumbatiye byinshi mu rurimi rwacu no mu mitima yacu. Kwemera kwirenga kwanyu, ni kimwe mu byubatse umusingi w’ubumwe, ubudaheranwa no kubaka Igihugu cyacu kandi kidaheza.”

Madamu Jeannette Kagame yakomeje yibutsa ko urubyiruko rutahisemo amateka mabi igihugu cyanyuzemo, abibutse ko bafite inshingano zo kururinda no kurwubaka. Yagize ati: “U Rwanda mwaruvukiyemo, narwo rubavukamo. Iki ni cyo gihugu cyonyine dufite, tutagira undi tukiburana.”
Ubwo yakomozaga ku ngengabitekerezo ya Jenoside yavuze ko uko ihungabana rikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ryambukiranya ibisekuru ari na ko ingengabitekerezo ya Jenoside ihererekanywa. Ati “Muri iyi myaka 31 rero twabonye akamaro ko kubumbatira ubumwe n’ubudaheranwa bwacu, guharanira ukuri kwera igihe hari abagamije ikibi, tukimakaza gushyira u Rwanda n’Abanyarwanda imbere ya byose.”
Ihuriro Igihango cy’Urungano ryahurije hamwe urubyiruko ruturutse mu gihugu hose. Ni igikorwa kigamije kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza kurera urubyiruko rushyira imbere ubumwe, ukuri n’igihugu.
