Karidinali w’Umutaliyani Giovanni Angelo Becciu, wahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo no gukora uburiganya, yatangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Mata, ko atazitabira inama ya “conclave” izatorerwamo Papa mushya izabera muri Shapeli Sistine mu cyumweru gitaha.
Uyu mukaridinali wahoze ari umwe mu bayobozi bakomeye muri Vatikani, yakuweho inshingano ze na Papa Fransisiko mu mwaka wa 2020 nyuma yo gukekwaho ibijyanye n’imikoreshereze mibi y’umutungo. Mu Ukuboza 2023, Urukiko rwa Vatikani rwamukatiye igifungo cy’imyaka itanu n’igice, n’ubwo we yahakanye ibyaha byose, agahita ajurira. Ku rwego rw’amategeko, aracyafatwa nk’umwere mu gihe urukiko rutarafata umwanzuro wa nyuma ku bujurire bwe.
N’ubwo yakuwe mu nshingano, Papa Fransisiko yemereye Becciu gukomeza kwitwa Karidinali ndetse agumana inzu ye i Vatikani, ariko amwambura uburenganzira bwihariye bw’abakaridinali, harimo n’ubwo kwitabira amatora y’umushumba wa Kiliziya Gatolika.
Nyuma y’urupfu rwa Papa Fransisiko mu cyumweru gishize, Becciu yandikiye abayobozi ba Vatikani agaragaza icyifuzo cye cyo kwitabira inama ya Conclave. Gusa ku wa Kabiri, yasohoye itangazo avuga ko yikuye muri iyo nama ku bushake bwe. Yagize ati: “Mu nyungu za Kiliziya, no mu bwumvikane n’ubushake bwa Papa Fransisiko, nahisemo kutitabira conclave, nubwo nkomeje kwizera ko ndi umwere.”
Itangazo rya Vatikani ryemeje ko inama ya conclave izatangira ku wa 7 Gicurasi 2025. Iyi nama izahuriza hamwe abakaridinali bagera ku 135 bari munsi y’imyaka 80, bemerewe gutora Papa mushya uzasimbura Fransisiko wari uyoboye abakristu Gatolika bagera kuri miliyari 1.4 ku isi.
Conclave ebyiri ziheruka, zabaye mu 2005 no mu 2013, zamaraga iminsi ibiri gusa. Ariko iyi ya 2025 ishobora gufata igihe kirekire kubera ubwinshi bw’abakaridinali bashya bashyizweho na Papa Fransisiko baturuka mu bihugu bitari byarigeze bigira abakaridinali mbere.
N’ubwo hari abakemeza ko ibiganiro bishobora kumara igihe, Karidinali Gregorio Rosa Chavez wo muri El Salvador yavuze ko yizera ko iyi conclave izarangira vuba, nk’uko byagenze mu myaka ishize.