Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, rwibukije abanyamakuru bose, by’umwihariko abakora inkuru za siporo, ko gukora kinyamwuga no gukurikiza amahame ngengamyitwarire ari ingenzi mu kubaka umwuga w’itangazamakuru wizerwa kandi wubahwa.
Mu butumwa bacishije ku rubuga rwabo rwa X rwahoze ari Twitter bagize bati “Umunyamakuru agomba gukora akazi ke kinyamwuga, yirinda gukoresha imvugo, imyandikire cyangwa imyitwarire itesha agaciro uwo ari we wese, atabanje kugira ukundi abihamya, kandi yirinda kwihindura umucamanza.”
Uru rwego kandi rukomeza ruvuga ko Iyo habayeho kutumvikana hagati y’abantu cyangwa impande zitandukanye, umunyamakuru agomba kuba intangarugero mu guharanira ituze no kwirinda imyitwarire ishobora guteza impagarara, harimo no guterana amagambo ku mugaragaro.
Bakomeza kandi batanga inama ku banyamakuru bose aho bavuga ko bashishikariza buri wese kwitwararika mu byo avuga no mu byo akora, kurangwa n’ubwubahane n’ubunyamwuga, mu rwego rwo gufatanye guteza imbere umwuga w’itangazamakuru.
Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC) ni urwego rwashyiriweho n’abanyamakuru ubwabo mu rwego rwo kwimakaza umwuga w’itangazamakuru uharanira ubunyamwuga, ubwisanzure, n’ubunyangamugayo.
Uru rwego rufite inshingano zitandukanye zirimo Kugenzura imyitwarire y’abanyamakuru hashingiwe ku ndangagaciro z’umwuga n’amahame ngengamyitwarire, Kwakira no gukemura ibirego birebana n’itangazamakuru byatanzwe n’abaturage cyangwa abandi bantu bumva ko barenganyijwe n’itangazamakuru, Gutoza abanyamakuru indangagaciro z’umwuga no kubaba hafi mu gukosora aho baba batannye ndetse Kwagura ubumenyi n’ubushobozi bw’abanyamakuru binyuze mu mahugurwa n’ubujyanama n’ibindi.