Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yemeje ko u Rwanda rurimo kugirana ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye no kwakira abimukira birukanywe ku butaka bwayo.
Mu cyumweru gishize, ibinyamakuru byo muri Amerika byatangaje ko u Rwanda rushobora kwiyongera ku bihugu birimo El Salvador, Mexico, Costa Rica na Panama, byagaragaje ubushake bwo kwakira abimukira Amerika itemera kugumana ku butaka bwayo.
Amakuru ya Reuters n’ibindi binyamakuru byemeza ko mu kwezi gushize, u Rwanda rwakiriye umuturage w’umunya-Iraq wari warirukanywe muri Amerika. Ikinyamakuru The Washington Post cyatangaje ko umwe mu bayobozi b’u Rwanda, utatangajwe amazina, yemeje ko “u Rwanda rwiteguye kwakira n’abandi”, kuko rusanzwe rufite ubunararibonye mu kwakira abimukira, nk’uko rwabikoze ku barokowe bari baraheze muri Libya.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 4 Gicurasi 2035, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibiganiro na Amerika bikiri mu ntangiriro.
Yagize ati: “Ntabwo ari ibintu bishya kuri twe. Muzi neza ibikorwa twakoze bijyanye no kwakira abimukira bari barafatiwe muri Libya. Ni uwo mwuka turimo, wo guha andi mahirwe abimukira bafite ibibazo hirya no hino ku isi. Rero ubu turi mu biganiro na Amerika, ntabwo birarangira ku buryo twavuga ko bizagenda uku n’uku.”
Mu nama y’abagize guverinoma ya Perezida Donald Trump iheruka, Senateri Marco Rubio, ushinzwe ububanyi n’amahanga, yavuze ko bari “gushakisha ibihugu byifuza kwakira abimukira”.