Tanzania yafunze urubuga rwa X kubera amashusho y’urukozasoni

Leta ya Tanzania yafunze urubuga rwa X (rwahoze rwitwa Twitter), ishingiye ku mpamvu z’uko rwerekana ibijyanye n’ubusambanyi, ibintu Leta ivuga ko binyuranyije n’amategeko, umuco, imigenzo n’imyemerere by’igihugu, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Itangazamakuru. Mu kiganiro kuri televiziyo cyatambukijwe n’umunyamakuru wo muri Tanzania kuri uyu wa 5 Kamena, Minisitiri w’Itangazamakuru Jerry Silla yavuze ko ubwo bwirinzi ari […]
Bugesera: Hatashywe ikibuga gishya cya BasketBall

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Gicurasi 2025, mu Ishuri Ribanza rya Highland School riherereye mu Karere ka Bugesera hatashywe ku mugaragaro ikibuga gishya cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, NBA Africa n’Umuryango udaharanira Inyungu, Opportunity International. Amakuru agaragara ku rukuta rwa X rw’akarere ka Bugesera agaragaza ko umuhango wo gutaha […]
APR BBC yitwaye neza mu mikino ibiri ya BAL, ishimangira isezerano yahaye abafana

Kuwa 17 Gicurasi 2025, ni bwo muri BK Arena iherereye mu mujyi wa Kigali hatangiye irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), maze Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR BBC, itangira neza itsinda imikino ibiri ya mbere mu itsinda rya Nile Conference. Ibi byashimangiye isezerano iyi kipe yari yahaye abafana bayo ko izahatana uko ishoboye kugira ngo […]
Umuhanzikazi Tems yahishuye ikintu yikundaho kurusha ibindi

Umuhanzi w’Umunyafurika y’Epfo wegukanye igihembo cya Grammy, Temilade Openiyi uzwi cyane ku izina rya Tems, yatangaje ikintu akunda kurusha ibindi ku kuba umugore w’umwirabura. Umunyamuziki wamenyekanye cyane mu ndirimbo Love Me Jeje yavuze ko kuba afite imiterere y’umubiri irimo imikaya n’ibibero biza ku isonga mu byo akunda ku kuba umugore w’umwirabura. Ibi Tems yabivugiye mu […]
Abapolisi 240 b’u Rwanda bambitswe imidali y’ishimwe muri Sudani y’Epfo

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Gicurasi, abapolisi b’u Rwanda 240 bagize itsinda RWAFPU1 riri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) bambitswe imidari y’ishimwe. Ni mu muhango wabereye mu mujyi wa Malakal, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo abo muri Leta ya Sudani y’Epfo, abakozi b’umuryango w’Abibumbye bakomoka mu bindi bihugu […]
Amerika n’Ubushinwa byemeye kugabanya imisoro ku bicuruzwa

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bushinwa bemeranyije kugabanya imisoro ku bicuruzwa byinjira ahagati y’ibihugu byombi nyuma y’iminsi bari mu ntambara mu by’ubucuruzi. Ibicuruzwa biva mu Bushinwa byoherezwa muri Amerika byagabanyirijwe umusoro wa 30%, naho ibicuruzwa byoherezwa mu Bushinwa biva muri Amerika bigabanyirizwa umusoro wa 10%, nk’uko impande zombi zabitangaje mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa […]
Papa Léon wa XIV: Umushumba Mushya wa Kiliziya Gatolika ku Isi ni muntu ki?

Robert Francis Prevost, wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi akaba afite ubwenegihugu bwa Peru, ni we watorewe kuba Papa mushya wa Kiliziya Gatolika ku Isi ku wa 8 Gicurasi 2025. Yahisemo kwitwa Papa Léon wa XIV, asimbuye Papa Fransisiko witabye Imana ku wa 21 Mata 2025. Ni we Papa wa mbere wavukiye muri […]
“Habemus Papam”: Kiliziya Gatolika Ifite Umushumba Mushya

Kuri uyu wa kane tariki 8 Gicurasi 2025, Umwotsi w’umweru umaze kuzamuka kuri Chapelle ya Sistine i Vatican. Bisobanuye ko Aba-Cardinal bamaze gutora Umushumba wa Kiliziya Gatolika mushya. Mu kibuga cya Mutagatifu Petero hari hateraniye abakirisitu benshi baje kureba ibiva mu matora yaba Cardinal 133 bari bateranye batora Papa Mushya wo gusimbura Papa Francis witabye […]
Imbere y’Urukiko Moses Turahirwa yemeye ko akoresha Urumogi

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Gicurasi 2025, Imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, Moses Turahirwa yemeye ko yanyweye ikiyobyabwenge cy’urumogi ariko ahakana ingano y’urwo yafatanywe. Uyu munyamideli ufite inzu y’imideli izwi nka Moshions amaze ibyumweru bibiri afunze nyuma yo gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge. Moses Turahirwa yavuze ko ibyo […]
U Rwanda mu Biganiro na Amerika ku Kwakira Abimukira Birukanywe ku Butaka Bwayo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yemeje ko u Rwanda rurimo kugirana ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye no kwakira abimukira birukanywe ku butaka bwayo. Mu cyumweru gishize, ibinyamakuru byo muri Amerika byatangaje ko u Rwanda rushobora kwiyongera ku bihugu birimo El Salvador, Mexico, Costa Rica na Panama, byagaragaje ubushake bwo […]