The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

RDC: Minisiteri y’Ubutabera yasabye ko Sena yakuraho ubudahangarwa bwa Joseph Kabila

Minisiteri y’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yashyikirije Sena y’icyo gihugu ubusabe bwo gukuraho ubudahangarwa bwa Senateri Joseph Kabila wahoze ayobora RDC, kugira ngo akurikiranwe ku byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Ni ubusabe bukubiye mu nyandiko Minisitiri w’Ubutabera, Constante Mutamba yashyikirije Sena kuri uyu wa 1 Gicurasi, ikubiyemo ibirego bikomeye byatanzwe kuri Joseph Kabila, harimo n’uruhare ashinjwa mu gushyigikira umutwe w’inyeshyamba wa AFC/M23.

Minisitiri Mutamba yavuze ko icyo gikorwa gishingiye ku ngingo za 104, 107 na 153 z’Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asaba ko ubudahangarwa bwa Kabila bwakurwaho kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo.

Yagize ati:“Twiringiye ko Sena izakuraho ubudahangarwa bwa Senateri Joseph Kabila Kabange, kandi ikaduha uburenganzira bwo kumuburanisha, kugira ngo ubutabera busesengure uruhare rwe mu bwicanyi bwakozwe n’umutwe wa AFC/M23, aho bivugwa ko ari mu bawushinze.”

Joseph Kabila yayoboye RDC kuva mu mwaka wa 2001, nyuma y’urupfu rwa se Laurent-Désiré Kabila, kugeza mu 2019, aho yavuye ku butegetsi amaze imyaka 18 ayobora icyo gihugu.

N’ubwo atagifite ubutegetsi, abakurikiranira hafi Politiki y’iki gihugu bemeza ko Kabila afite ijambo rikomeye muri politiki y’acyo, kandi ko akunzwe n’imbaga y’abamushyigikiye. Kugaruka kwe muri politiki byateje impagarara mu butegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, wanakomeje kugaragaza ubushake bwo kumukurikirana ku byaha birimo gukorana n’umutwe wa AFC/M23 urwanya Leta iriho.

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena