The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Amatora ya Canada: Poilievre yemeye ko yatsinzwe, ashimira Carney ku ntsinzi ye

Umuyobozi w’abatavuga rumwe na Leta muri Canada, Pierre Poilievre, yemeye ko yatsinzwe mu matora rusange yo ku wa 28 Mata 2025, maze ashimira Mark Carney wo mu ishyaka rya Liberal ku ntsinzi ye.

Mu ibaruwa yandikiye Minisitiri w’Intebe Carney ku ya 29 Mata, Poilievre yamushimiye ku bw’amajwi y’abamutoreye kuyobora igihugu, ndetse avuga ko Carney azayobora guverinoma itarimo ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko.

N’ubwo itsinda rye ritatsinze amatora, Poilievre yatangaje ko agiye gukomeza kuyobora Ishyaka rya Conservative, ndetse anashimangira ko atazegura. Yabibwiye abafana be ku wa Kabiri, aho yagize ati: “Bizambera ishema gukomeza kubaharanira no kuba umuvugizi w’ibyifuzo byanyu mu rugendo dukomeje.”

Yongeyeho ko ishyaka rye ryateye intambwe ifatika mu matora: “Twabonye imyanya irenga 20 mishya, kandi twagize amajwi menshi kurusha ayo ishyaka ryacu ryaherukaga kubona kuva mu 1988,” nk’uko byatangajwe na The Guardian UK.

Mark Carney yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe wa Canada, atsinda Pierre Poilievre mu matora afatwa nk’amwe mu yagize ingaruka zikomeye mu myaka icumi ishize. Ni amatora yateguwe nyuma y’uko Carney yasabye ko Inteko Ishinga Amategeko iseswa, maze Guverineri Mukuru, Mary Simon, abisinyira ku wa 23 Werurwe 2025.

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena