The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Abiga Itangazamakuru basabwe kuba ‘Ishyiga ry’inyuma’ mu kwimakaza ihame ry’Uburinganire

Rwanda Media Programme ku bufatanye na Fojo Media Institute yahuguye abanyeshuri 20 biga itangazamakuru muri za kaminuza za Institut Catholique de Kabgayi (ICK) na East African University Rwanda (EAUR), ku bijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore.

Bamwe mu Banyeshuri bitabiriye aya Mahugurwa

Aya mahugurwa yabereye i Muhanga guhera tariki ya 18 kugeza kuya 20 Mata 2025. Yari agamije gufasha abanyeshuri kumenya uko bandika inkuru zigaragaza ihame ry’uburinganire, zirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, zishyigikira amahirwe anganahagati y’ababago n’abagore, n’izindi ngingo zijyanye n’iyi ntego.

Aya mahugurwa akurikiye andi nk’aya yahawe abanyeshuri biga Itangazamakuru muri kaminuza ya Mount Kigali University n’iya Kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda).

Imyumvire ku buringanire iragenda ihinduka

Peace Hillary Tumwesigire, Komiseri ushinzwe uburinganire muri Women Media Owners for Change, akaba ari na we wayoboye aya mahugurwa, yavuze ko hari intambwe imaze guterwa mu kumvikanisha ihame ry’uburinganire cyane cyane binyuze mu mahugurwa nk’aya.

Yagize ati:“Kuva natangira kuba umunyamakuru wibanda ku buringanire, imyumvire y’abantu iragenda ihinduka. Mu myaka yashize, hariho imico n’amategeko bibangamira uburinganire, ariko uko amategeko agenda avugururwa n’abantu bagahugurwa, bagenda basobanukirwa ko abagabo n’abagore bafite uburenganzira n’amahirwe angana .”

Peace Hillary Tumwesigire: Komiseri ushinzwe Uburinganire muri Women Media Owner for Change

Yakomeje avuga ko uruhare rw’abanyamakuru, cyane cyane abakiri kwiga, ari ingenzi mu kwimakaza ubu buringanire mu nkuru bandika no mu biganiro batanga.

“Iyo abanyamakuru basobanukiwe uburinganire, bituma n’ababakurikira mu itangazamakuru barushaho kubyumva. Ubu si nko mu myaka 25 ishize, aho wasangaga abantu bumva nabi ihame ru’uburinganire cyangwa bakarihuza n’umugore gusa.”

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye aya mahugurwa na bo bagaragaje ko hari byinshi bayungukiyemo. Habiyaremye Japhet Ndugu, umunyeshuri muri ICK yavuze ko yamufashije gusobanukirwa ibijyanye n’uburinganire. Yagize ati: “Hari ibyo ntari nsobanukiwe. Numvaga uburinganire ari ubwuzuzanye gusa, ariko sinari nzi ko bujyana n’amahirwe n’uburenganzira bingana ku bagore n’abagabo. Hari n’ibikorwa najyaga nkora mu mikino ntabizi, ariko nasobanukiwe ko nabaga mpohotera abandi.”

Raporo y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) yo mu mwaka wa 2024 ivuga ku buringanire hagati y’abagabo n’abagore (National Gender Statistics Report 2024 igaragaza ko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu kwimakaza uburinganire mu nzego 12 zitandukanye. Yerekana ko abagore barushaho kwitabira ibikorwa by’ubukungu n’imibereho myiza, bigaragaza intambwe imaze guterwa mu kwimakaza amahirwe angana hagati y’abagabo n’abagore.

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena