Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyahagaritse ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’umuti ASPIRINE VITAMIN C 330mg/200mg (effervescent tablets) ufite nimero B6224, wakozwe n’uruganda UPSA rwo mu Bufaransa.
Icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’ubusesenguzi bwagaragaje ko uwo muti wahinduye ibara, aho kuba umweru nk’uko bisanzwe biteganyijwe, ahubwo waragaragayeho ibara ry’ikigina, binyuranye n’ibipimo by’ubuziranenge umuti ugomba kuba wujuje.Uyu muti wakozwe muri Nzeri 2024 ukaba waragenewe kurangira muri Kanama 2026.
Mu itangazo ryasohotse ku wa 23 Mata 2024, Rwanda FDA yasabye ko iryo hagarikwa ryubahirizwa mu maguru mashya. Abacuruzi n’abatanga serivisi z’ubuvuzi basabwe gusubiza uwo muti aho bawukuye no guhita bahagarika kuwukoresha.
Iryo tangazo rinagaragaza ko mu gihe kitarenze iminsi 10 y’akazi, uhereye ku itariki y’ihagarikwa, abagize uruhare mu gukwirakwiza uwo muti bagomba kugeza kuri Rwanda FDA raporo irambuye irimo ingano y’umuti baranguye, ingano bagurishije, ingano yagaruwe n’abawaguze, ndetse n’ingano isigaye igomba kwangizwa (harimo n’iyataracurujwe).
Rwanda FDA inasaba kandi abaturage bose bafite uyu muti mu ngo zabo guhita bahagarika kuwukoresha, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’ikoreshwa ry’umuti utujuje ubuziranenge.
