Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Mata 2025, Vatikani yatangaje ko umuhango wo gushyingura Papa Fransisiko wari umushumba wa Kiliziya Gaturika ku isi uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2025, saa yine za mu gitondo ku isaha ya Roma (0800 GMT). Papa Fransisiko yitabye Imana ku wa Mbere tariki 21 Mata, afite imyaka 88.
Abakardinali bateraniye i Vatikani kuri uyu wa Kabiri, baganiriye ku itegurwa ry’uyu muhango ukomeye uzitabirwa n’abayobozi baturutse impande zitandukanye z’Isi. Ni na bo bemeje umunsi nyirizina wo gusezera ku mushumba wa Kiliziya Gatolika.
Imihango izabera mu mbuga y’imbere ya Bazilika ya Mutagatifu Petero. Nyuma yo gusezera ku mugaragaro, isanduku irimo umurambo wa Papa Fransisiko izinjizwa muri Bazilika, hanyuma ijyanwe gushyingurwa muri Bazilika ya Santa Maria Maggiore i Roma.
Ku wa Gatatu tariki 23 Mata mu gitondo, umurambo wa Papa uzavanwa muri chapelle ya Casa Santa Marta, aho yari atuye, ujyanwe muri Bazilika ya Mutagatifu Petero. Uwo muhango uzatangira saa tatu za mu gitondo (9:00 AM), ukazayoborwa na Kardinali Kevin Farrell, Camerlengo w’Itorero Gatolika, anasome isengesho rito ryo kumusezeraho.
Amakuru yatangajwe na Vatikani yemeza ko Papa Fransisiko yitabye Imana azize indwara y’umutima n’iturika ry’udutsi dutwara amaraso mu bwonko (stroke), nyuma y’iminsi yari amaze arwaye.