The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Umuhanzikazi Tems yahishuye ikintu yikundaho kurusha ibindi

Umuhanzi w’Umunyafurika y’Epfo wegukanye igihembo cya Grammy, Temilade Openiyi uzwi cyane ku izina rya Tems, yatangaje ikintu akunda kurusha ibindi ku kuba umugore w’umwirabura.

Umunyamuziki wamenyekanye cyane mu ndirimbo Love Me Jeje yavuze ko kuba afite imiterere y’umubiri irimo imikaya n’ibibero biza ku isonga mu byo akunda ku kuba umugore w’umwirabura.

Ibi Tems yabivugiye mu kiganiro aherutse kugirana na Cocoa Butter muri Atlanta, Georgia.

“Ikintu nkunda cyane ku kuba umugore w’umwirabura Nkunda kuba mfite imiterere benshi batangarira, ndetse avuga ko akunda kuba afite akabuno gato.

Uyu mukobwa wigeze no kwitabira ibihembo bya Oscar yakomeje avuga ku bijyanye n’aho akura imbaraga n’ibitekerezo by’uburyo yambara.

Yagize ati “nkunda cyane ibintu birambuye. Nkunda ibintu bibengerana. Abanyanijeriya dukunda gukora ibintu ku buryo buhanitse kandi mbikunda cyane. Ariko nanone mpora nshyiraho uburyo bwanjye bwihariye, kandi sinzigera ntinya kuba uwo ndi we.”

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena