The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Imbere y’Urukiko Moses Turahirwa yemeye ko akoresha Urumogi

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Gicurasi 2025, Imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, Moses Turahirwa yemeye ko yanyweye ikiyobyabwenge cy’urumogi ariko ahakana ingano y’urwo yafatanywe.

Uyu munyamideli ufite inzu y’imideli izwi nka Moshions amaze ibyumweru bibiri afunze nyuma yo gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Moses Turahirwa yavuze ko ibyo aregwa bifite aho bihuriye n’ibyo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga mu kwezi gushize. Umushinjacyaha yavuze ko Turahirwa aregwa “gutunda, kubika, no kunywa ikiyobyabwenge cy’urumogi”.

Ubushinjacyaha bwavuze ko yafatanywe udupfunyika 13 tw’urumogi yavanye mu gihugu cya Kenya. Ahawe umwanya ngo yiregure, Turahirwa yabanje kunanirwa kuvuga ahubwo ararira, ariko nyuma y’akanya abasha gutangira kwiregura mu ijwi rito.

Yemeye ko yanywaga urumogi ngo rumufashe guhangana n’ikibazo cy’agahinda gakabije, kandi ko yari yaratangiye gufashwa n’abaganga ngo abashe kurureka burundu.

Turahirwa yavuze ko yari yaraguze itike y’indege yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubonana n’inzobere ifasha abantu kureka ibiyobyabwenge.

Yasabye gufungurwa ngo kuko afite uburwayi bw’agahinda gakabije, agakurikiranwa ari hanze kugira ngo abone uko yivuza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko atari ubwa mbere akoze icyaha nk’iki, ko yari yarakatiwe imyaka itatu y’igifungo kandi ubu yari ari mu bujurire, none akaba yongeye gukora icyaha akiri mu bujurire bw’igihano cya mbere.

Turahirwa ni umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda, imyenda akora yambawe/yambarwa na benshi mu Rwanda harimo na bamwe mu bategetsi bo ku rwego rwo hejuru.

Ku bireba ibirego biregwa Turahirwa, ingingo ya 263 y’igitabo cy’amategeko y’u Rwanda ivuga ko umuntu uhamwe no kunywa ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Iyo ngingo ivuga kandi ko umuntu wese utunda, ubika, ibiyobyabwenge bihambaye iyo abihamijwe n’urukiko ashobora guhanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni zigera kuri 20 y’u Rwanda.

Iteka rya Minisitiri w’ubuzima ryo mu 2019 rishyira urumogi – hamwe na kokayine, heroyine na mugo, mu rwego rw’ibiyobyabwenge bihambaye.

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena