Kuwa 17 Gicurasi 2025, ni bwo muri BK Arena iherereye mu mujyi wa Kigali hatangiye irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), maze Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR BBC, itangira neza itsinda imikino ibiri ya mbere mu itsinda rya Nile Conference. Ibi byashimangiye isezerano iyi kipe yari yahaye abafana bayo ko izahatana uko ishoboye kugira ngo igere kure hashoboka muri iri rushanwa rikomeye ku rwego rwa Afurika.
Ku ikubitiro APR BBC yabonye intsinzi ya mbere mu Itsinda rya Nile Conference rya Basketaball Africa League, nyuma yo kunyagira Nairobi City Thunder amanota 92-63, mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame ndetse na Madamu we Jeannette Kagame.
APR yagaragaje imbaraga nyinshi mu mukino, ndetse bikaba byarayiteye gutanga ibyishimo ku bafana bari baje kuyikurikira no kuyishyigikira.
Ni umukino wari witabiriwe ku rwego ruri hejuru ndetse bigaragaza uburyo abanyarwanda bari banyotewe n’iri rushanwa rimaze kuba ubukombe muri Afurika ariko by’umwihariko hano mu Rwanda.

N’ubwo APR yatanze ikinyuranyo cy’amanota 29 gusa umukino watangiye uri ku ruhande rwa Nairobi City Thunder kuko yagerageje kuguma imbere ya APR BBC. Agace ka mbere karangiye iyi kipe yo muri Kenya iyoboye ku manota 23-22.
Agace ka kabiri APR yigaranzuye ikipe ya Nairobi karangira APR iri imbere n’amanota 39-31. Nyuma y’aka gace, umuhanzi Nyafurika, Gregory Bortey Newman wamamaye nka King Promise wo muri Ghana, yasusurukije abafana bari bitabiriye uyu mukino muri BK Arena.
Ikinyuranyo gikomeye: APR BBC yatsinze MBB amanota103 kuri 81

Mu mukino wa kabiri wabaye ku Cyumweru tariki ya 18 Gicurasi 2025, APR BBC yongeye kwigaragaza itsinda ikipe ya Moroccan Basketball Brothers (MBB) ku manota 103 kuri 81. Ni Umukino wabanjirijwe n’uwahuje ikipe ya Al Ahli Tripoli yari imaze kunyagiramo Nairobi City Thunder amanota 115-87.
Umukino wa APR BBC na MBB watangiye wihuta, amakipe yombi atsindana abifashijwemo na Youssoupha Ndoye na Peter Prinsloo. Agace ka mbere karangiye, MBB iyoboye umukino n’amanota 26 kuri 23 ya APR BBC. Icyakora iyi kipe ntibyaje kuyihira ngo igume imbere ahubwo Ikipe y’Ingabo yasubiranye imbaraga mu gace ka gatatu, abarimo Aliou Diarra na Axel Mpoyo batsinda amanota menshi ndetse inayobora umukino ku kinyuranyo cy’amanota 14. Aka gace karangiye, APR BBC yigaranzuye MBB iyobora umukino n’amanota 73-59.
Mu minota ibiri ya nyuma, Ndoye yatsinze amanota menshi yatumye Ikipe y’Ingabo igeza mu 100. Umukino warangiye APR BBC yatsinze MBB amanota 103-81 ibona intsinzi ya kabiri muri iri tsinda.
Iyi mikino izakomeza ku wa kabiri, tariki ya 20 Gicurasi 2025, ahateganyijwe umukino ukomeye cyane hagati ya APR BBC na Al Ahli Tripoli saa 19:00. Uzabanzirizwa n’uwa MBB na Nairobi City Thunder uzakinwa saa 16:00.
Iri rushanwa rimaze kuba ubukombe muri Afurika biteganyijwe ko mu myaka 10 iri imbere umusaruro w’irushanwa rya Africa Basketball League riri kuba ku nshuro ya gatanu, uzava kuri miliyoni 250$ ukagera kuri miliyari 4,5$.