The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

“Habemus Papam”: Kiliziya Gatolika Ifite Umushumba Mushya

Kuri uyu wa kane tariki 8 Gicurasi 2025, Umwotsi w’umweru umaze kuzamuka kuri Chapelle ya Sistine i Vatican. Bisobanuye ko Aba-Cardinal bamaze gutora Umushumba wa Kiliziya Gatolika mushya.

Mu kibuga cya Mutagatifu Petero hari hateraniye abakirisitu benshi baje kureba ibiva mu matora yaba Cardinal 133 bari bateranye batora Papa Mushya wo gusimbura Papa Francis witabye Imana kuwa 21 Mata 2025.

Iyo umwotsi w’umweru ugaragaye hejuru ya Kaminuza ya Sistine, ni ikimenyetso gikomeye cyane gishimangira ko Papa mushya yatowe. Ako kanya imbaga y’abantu iba ihari itangira kubyina, kuririmba no gusakuza bishimye, abari imbere ya Basilika ya Mutagatifu Petero bose bahagarara bareba hejuru, bategereje icyo gutangazwa.

Nyuma y’iminota mike, umuyobozi w’Abadiyakoni b’Abakaridinali asohoka ku ibaraza rinini ry’iyo basilika, agatangaza mu Kilatini ijambo ritegerejwe cyane: “Habemus Papam!”, risobanura ngo “Dufite Papa!”. Avuga izina ry’uwo watowe n’iryo yahisemo nka Papa.

Papa mushya ahita yambara imyambaro ye mishya yera n’inkweto zitukura, agasohoka ku mugaragaro bwa mbere, ahagaze hejuru y’imbaga y’abantu ibarirwa mu bihumbi n’ibihumbi. Akarira cyangwa agaseka bitewe n’uburemere bw’iyo nshingano, ariko akavuga amagambo ye ya mbere nk’Umushumba wa Kiliziya. Ashobora gutanga ubutumwa bw’ituze, amahoro, imbabazi cyangwa ubumwe. Hanyuma, ahereza umugisha we wa mbere isi yose mu ijambo rizwi nka “Urbi et Orbi”—ku mujyi wa Roma no ku isi yose.

Ni umwanya utuje, w’icyubahiro, n’amateka aba ari kuba. Nyuma yaho, itariki ya misa yo kwimikirwa itangazwa, akaba ari bwo aba ahabwa ku mugaragaro inshingano nk’Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku isi.

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena