Leta ya Tanzania yafunze urubuga rwa X (rwahoze rwitwa Twitter), ishingiye ku mpamvu z’uko rwerekana ibijyanye n’ubusambanyi, ibintu Leta ivuga ko binyuranyije n’amategeko, umuco, imigenzo n’imyemerere by’igihugu, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Itangazamakuru.
Mu kiganiro kuri televiziyo cyatambukijwe n’umunyamakuru wo muri Tanzania kuri uyu wa 5 Kamena, Minisitiri w’Itangazamakuru Jerry Silla yavuze ko ubwo bwirinzi ari icyemezo cyafashwe na Leta ku bushake mu rwego rwo kubahiriza amategeko y’igihugu.
Yasobanuye ko kuba uru rubuga rucumbikiye ibikubiyemo ibyica amahame y’amategeko n’indangagaciro za Tanzania ari byo byatumye hafatwa icyemezo cyo kurufunga.
Yagize ati: “Murabizi ko interineti imeze nk’ijuru, ibyo umuntu avuga hano bishobora kunvwa n’Abanya-Tanzania, baba babishaka cyangwa batabishaka. Ni yo mpamvu Leta igomba kwitwararika ngo irebe niba ibiri kuri murandasi bihuye n’indangagaciro z’igihugu n’amategeko yacyo.”
X yakomeje kuba urubuga rukomeye mu gutambutsa ibitekerezo bya politiki n’ibiganiro by’imibereho rusange muri Tanzania, cyane cyane mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, abanyabwenge, abanyamakuru n’abaharanira uburenganzira bwa muntu.
Icyemezo cyo kurufunga cyateje impungenge mu baharanira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu, babifata nk’igice cy’urugendo ruganisha ku gucecekesha ibitekerezo kuri murandasi mu gihe cya Perezida Samia Suluhu Hassan.
Mu itangazo ryasohowe n’Ikigo cy’Uburenganzira n’Amategeko (Legal and Human Rights Centre – LHRC), bavuze ko uru rubuga rwigeze gufungwa no mu gihe cy’amatora yo mu 2020. Iri fungwa rishya barifashe nk’ikimenyetso kibabaje cy’uko ibyo bibazo bikomeje kwiyongera.