The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Bugesera: Hatashywe ikibuga gishya cya BasketBall

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Gicurasi 2025, mu Ishuri Ribanza rya Highland School riherereye mu Karere ka Bugesera hatashywe ku mugaragaro ikibuga gishya cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, NBA Africa n’Umuryango udaharanira Inyungu, Opportunity International.

Amakuru agaragara ku rukuta rwa X rw’akarere ka Bugesera agaragaza ko umuhango wo gutaha iki kibuga witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall na Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yavuze ko ibikorwaremezo bya siporo bifasha abana gukina ariko bikanabafasha kuzamura urwego rw’imyigire.

Yagize ati “Kugira ngo siporo ikomeze ibe imwe mu nkingi zikomeye z’uburezi mu Rwanda, ubushakashatsi bukomeza kugenda bugaragaza ko uko umwana ufite amasaha menshi cyangwa uburyo bwinshi bwo kwidagadura binyuze muri siporo ndetse n’icyo ushaka mu burezi, ugenda ukigeraho.”

Uyu munyamabanga yakomeje ashima bufatanye bw’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa barimo NBA Africa, BAL [Basketball Africa League] n’Umuryango udaharanira Inyungu, Opportunity International.

Aho yagize ati “Iki rero ni igihamya cy’uko ubufatanye bwacu na NBA bukomeje kugenda bwiyongera ndetse bugenda bugera no mu bindi bice by’Igihugu”.

Perezida w’Irushanwa Nyafurika rya Basketball (BAL) Amadou Gallo Fall, yavuze ko kubaka ibibuga nk’ibi bya Basketball mu mashuri no mu baturage bizakomeza kuba intego y’ibanze ya BAL ndetse na NBA Africa muri rusange.

Ati “Gutuma umukino wa Basketball ugera kuri bose, abakobwa n’abahungu ni yo ntego ya BAL ndetse na NBA Africa muri rusange. Dukomeza duharanira kwigisha abaturage bacu muri Afurika iby’ibanze ndetse n’indangagaciro z’umukino wa Basketball.”

Iki kibuga ni icya kabiri cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, kuko kije gikurikira icyubatswe mu gihugu cya Kenya.

NBA Africa ku bufatanye na Opportunity International bafite umushinga wo kubaka ibibuga 1000 muri Afurika mu myaka 10 iri imbere.

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena