The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Papa Léon wa XIV: Umushumba Mushya wa Kiliziya Gatolika ku Isi ni muntu ki?

Robert Francis Prevost, wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi akaba afite ubwenegihugu bwa Peru, ni we watorewe kuba Papa mushya wa Kiliziya Gatolika ku Isi ku wa 8 Gicurasi 2025. Yahisemo kwitwa Papa Léon wa XIV, asimbuye Papa Fransisiko witabye Imana ku wa 21 Mata 2025.

Ni we Papa wa mbere wavukiye muri Amerika, kandi w’inkomoko ivanze y’Abanyamerika n’Abanyaperu. Gutorwa kwe kwatangajwe nyuma y’uko umwotsi w’umweru wagaragaye hejuru ya Chapelle ya Sistine muri Vatican, ikimenyetso cyemeza ko hatorwa Umushumba mushya. Ni umuyobozi wa Kiliziya Gatolika w’ikirenga, ariko anazwi nk’umuntu wicisha bugufi, uharanira ubutabera n’ubwiyunge.

Inkomoko n’Amateka Ye

Papa Léon wa XIV yavukiye yavutse ku wa 14 Nzeri 1955 mu mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yakuriye mu muryango w’abakirisitu Gatolika bafite inkomoko ivanze y’Abafaransa, Abanya-Espagne n’Abataliyani. N’ubwo yavukiye muri Amerika, yakuze afite umutima wo gukorera abandi by’umwihariko mu bihugu bikennye.

Yize imibare na filozofiya muri Villanova University, nyuma aza gukomereza amasomo ya tewolojiya muri Catholic Theological Union i Chicago. Yiyemeje kwinjira mu Itorero ry’Abafurere ba Agustini (O.S.A) mu 1977, assinya amasezerano ya burundu mu 1981, ahabwa ubusaseridoti ku itariki ya 19 Kamena 1982.

Ubutumwa n’ubuzima bwa Gishumba:

Mu 1985, yoherejwe mu gihugu cya Peru nk’umumisiyoneri. Yahakoreye imyaka myinshi mu mijyi ya Trujillo, Piura na Chiclayo, aho yabaye padiri w’abaturage b’inzego ziciriritse, umwarimu w’abaseminari, ndetse n’umuyobozi wa paruwasi. Mu gihe cy’imyaka irenga 15 yamaze muri Peru, yamenyekanye cyane nk’umusaseridoti wiyeguriye abaturage, utitinya kugera mu bice bigoye by’icyaro no gukorana n’abaturage mu bikorwa byo kubateza imbere.

Kuva mu 2001 kugeza mu 2013, yabaye Umuyobozi mukuru w’Itorero ry’Abafurere ba Agustini ku isi hose, bikamushyira mu ruhando rw’abayobozi bakomeye ba Kiliziya ku rwego mpuzamahanga.

Mu 2015, Papa Fransisiko yamugize Umwepiskopi wa Chiclayo muri Peru, nyuma aza kumuhamagaza i Vatikano mu 2023 kugira ngo ayobore Dikasteri ishinzwe Abepiskopi, ari nayo igenzura ishyirwaho ry’abepiskopi ku isi hose. Ni umwanya ukomeye cyane muri Kiliziya, ndetse ni n’umwe mu banyamabanga ba Papa bafasha mu ifatwa ry’ibyemezo bikomeye.

Mu kwezi kwa Nzeri 2023, yagizwe Umukardinali, ashyirwa mu itsinda ry’abashobora gutorwa cyangwa gutora Papa mushya.

Gutorerwa kuba Papa:

Nyuma y’urupfu rwa Papa Fransisiko, inama y’abakardinali (Conclave) yateranye maze ku wa 8 Gicurasi 2025, batoreye Robert Francis Prevost kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yose. Yahisemo kwitwa Léon wa XIV, izina rifite amateka akomeye muri Kiliziya, rigaragaza ubushishozi n’ubuhanga bwo kuyobora mu gihe cy’amahindura menshi.

Imiyoborere n’imyemerere:

Papa Léon wa XIV azwiho kugira ibitekerezo bisanzwe hagati, atibanda ku buryo bukomeye bw’aba-konservatif cyangwa aba-progressif. Afite umutima wo gukomeza umurage wa Papa Fransisiko mu bijyanye no: 

•  Kurengera abakene n’abatagira kivurira.

•  Gushyigikira abimukira n’impunzi.

• Gukomeza urugamba rwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ryagiye rigaragara muri Kiliziya.

• Gutanga umwanya w’ijwi ry’abagore muri Kiliziya, n’ubwo adashyigikiye ko bahabwa ubupadiri.

• Kwita ku bidukikije, afatanya n’abahanga mu gukemura ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe.

Mu ijambo rye rya mbere nka Papa, yashimye Papa Fransisiko ku murage w’ubutumwa n’ubutabera yasize, asaba ko Kiliziya yagira uruhare mu guhuza abantu, kunga ubumwe bw’amadini, no kwita ku bari mu kaga. Yagaragaje ko Kiliziya ikwiye kuba “urugo ruhumuriza”, aho umuntu wese yumva yakirwa n’Imana n’abantu.

Papa Léon wa XIV ni umuyobozi mushya witezweho byinshi, cyane cyane mu guhuza Kiliziya Gatolika n’isi iri guhinduka vuba. Uko imyaka izagenda ishira, bizagaragara niba azabasha gukomeza umurage wa Fransisiko no guhanga udushya twubakiye ku budahemuka n’inyigisho za Kiliziya.

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena