Rulindo: Abagore n’abagobo babo basabwe kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byugarije ingo
Abagore n’abagabo babo bo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Rulindo, intara y’Amajyaruguru barasabwa gufatanya bakishakamo ibisubizo ku bibazo byugarije ingo zabo byiganjemo ubukene, gucana inyuma ,ubusinzi ,ubujiji n’amakimbirane. Ibi babisabwe ku wa Gatanu taliki 15 Ugushyingo 2024 mu mahugurwa yabereye mu murenge wa Kinihira agamije kurebera hamwe bimwe mu bibazo bicyugarije umuryango n’uburyo byakemurwa mu mahoro. […]
Mutesi Scovia yatorewe kuyobora RMC asimbuye Barore Cléophas
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, ni bwo Mutesi Scovia washinze ikinyamakuru Mama Urwagasabo yatorewe kuyobora Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC), umwanya asimbuyeho Barore Cléophas wayoboraga uru rwego kuva muri 2016. Hari mu matora yabereye kuri Lemigo Hotel iherereye mu mujyi wa Kigali aho yari ahanganye na Rwanyange Anthère […]
Rulindo: Abajura bibye inka bafatiwe mu cyuho
Mu gitondo cyo kuri wa Kane tariki 7 Ugushyingo 2024 ,ni bwo abajura batatu barimo Hafashimana Evaliste, Ndihokubwayo Dieudonne ndetse na Ndayishimiye Samuel bafatiwe mu murenge wa Rukozo ,akagari ka Bwimo umudugudu wa Kadendegeri mu karere ka Rulindo bibye Inka y’uwitwa Rusigariye Florien utuye mu murenge wa Cyungo ,akagari ka Burehe ,umudugudu wa Sove. Nk’uko byatangajwe […]
Musanze: Hasojwe amahugurwa y’abanyeshuri ba kaminuza zo mu Rwanda
Kuri uyu wa kane tariki 31 Ukwakira 2024, i Musanze mu Ntara y’amajyaruguru hasojwe amahugurwa y’abanyeshuri biga muri kaminuza bibumbiye muri Gender Clubs zigamije gushimangira ihame ry’uburinganire aho biga. Aya mahugurwa yitabiriwe n’abanyeshuri bagera kuri 20 baturutse muri Kaminuza baturutse muri kaminuza zo mu Rwanda zirimo East African University Rwanda (EAUR), Kaminuza Nkuru y’u Rwanda […]