Kuri uyu wa kane tariki 31 Ukwakira 2024, i Musanze mu Ntara y’amajyaruguru hasojwe amahugurwa y’abanyeshuri biga muri kaminuza bibumbiye muri Gender Clubs zigamije gushimangira ihame ry’uburinganire aho biga.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abanyeshuri bagera kuri 20 baturutse muri Kaminuza baturutse muri kaminuza zo mu Rwanda zirimo East African University Rwanda (EAUR), Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UR) Huye, Institut Catholic de Kabgayi (ICK) ndetse na Mount Kigali University (MKU).
Impuguke bakaba n’abanyamakuru b’umwuga bari bayoboye aya mahugurwa, basobanuye birambuye ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bavuga ko benshi bajya babyitiranya n’imiterere karemano y’umugore cyangwa umugabo.
Bwana Ngirinshuti Jean D’Amour, yasobanuye imwe mu myumvire ikigaragara mu bantu, itsikamira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ishingiye ku mateka no ku muco, yashimangiye ko abanyamakuru bakwiye gufata iya mbere mu guhindura iyo myumvire, agira ati:“Kuba hakiri imirimo bitekerezwa ko ari iy’umugabo cyangwa umugore, ni ikibazo gikwiriye kuvugutirwa umuti. ikindi kandi kuba abagore na bo basigaye bahabwa inshingano muri Leta ndetse bakanikorera, ni intambwe nziza itanga umusaruro.”

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye aya mahugurwa, bagaragaje ko hari byinshi bungukiye muri aya mahugurwa kandi ko biteguye kubisangza bagenzi babo bahuriye muri Gender Clubs kugira ngo ibimaze kugerwaho mu kwimamakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bikomeze gusigasirwa.
Reulence umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda, yagize ati: “ Akenshi abantu bumva nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ntibarisobanukirwe uko bikwiye. Ngewe rero ngiye guharanira ko twese turushaho gusobanukirwa neza n’iri hame kuko nanjye hari byinshi nasobanukiwe mbikesha aya mahugurwa.”
Aba banyeshuri bitegura gukora umwuga w’itangazamakuru Kandi, basobanukiwe uburyo buboneye bwo gukora inkuru,hirindwa imvugo zisesereza cyangwa zibogamira ku ruhande rumwe. Aha ni ho Ndugu Japhet umunyeshuri muri Kaminuza ya ICK, yahereye agira ati: “ Nungukiye byinshi muri aya mahugurwa, ngiye kubishyira mu bikorwa. Urugero, menye gukora neza inkuru ziboneye kuko nsanzwe ndi umwanditsi, kandi nzasangiza bagenzi bange ubu bumenyi.”
Ubwo aya mahugurwa yasozwaga ku mugaragaro, abayateguye baboneyeho guha umukoro aba banyeshuri biga itangazamakuru ndetse bakaba bibumbiye muri Gender Clubs ziamije kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuanye aho bia, ujya gusangiza bagenzi babo inyigisho bakuye muri aya mahugurwa cyane cyane abakiri hasi mu myumvire y’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Bnasabwe kandi gukora inkuru zerekeye uburinganire n’ubwuzuzanye.
Ni amahugurwa yateguwe na Rwanda Media Program (RMP), yatangiye kuwa 29 Ukwakira 2024, akaba yari agamije gusobanukirwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu itangazamakuru n’uburyo bwo gukora inkuru zitabangama.
Ku musozo w’aya mahugurwa, abanyeshuri bahawe impamyabumenyi zigaragaza ibyo bungukiye muri amahugurwa.