Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, ni bwo Mutesi Scovia washinze ikinyamakuru Mama Urwagasabo yatorewe kuyobora Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC), umwanya asimbuyeho Barore Cléophas wayoboraga uru rwego kuva muri 2016.
Hari mu matora yabereye kuri Lemigo Hotel iherereye mu mujyi wa Kigali aho yari ahanganye na Rwanyange Anthère uyobora ikinyamakuru Panorama cyandikira kuri murandasi, ariko Rwanyange akuramo kandidatire ye avuga ko igihe kigeze ngo Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura ruyoborwe n’umugore.
Gusa, mu kwiyamamaza kwe, Mutesi yasabye abamutora kutagira ikindi bashingiraho bakita ku bushobozi bamubonaho. Yagize ati: “Ndabashimiye Kandi ndizera ko muri buntore ariko abantora ntimuntorere ubugore ahubwo muntorere ubushobozi mumbonamo bwo kugira icyo nzabagezaho.”
Scovia Mutesi yatowe ku bwiganze bw’amajwi 87, mu banyamakuru 123 batoye ,mu gihe amajwi 36 yabaye impfabusa, yungirizwa na Rev. Pasteur Uwimana Jean Pierre wigisha Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) mu gihe Nyirarukundo Xavera usanzwe ari umunyamakuru muri RBA yatorewe kuba Umunyamabanga wa RMC.
Nyuma yo gutorwa , Mutesi yasabye Abanyamakuru kumufasha guteza imbere umwuga w’itangazamakuru no gukora kinyamwuga. Yagize ati: ” Urahare rwanyu ni yo nsinzi yange ni na yo yacu ,ikindi kandi Itangazamakuru kuri uyu munsi ntago umuntu ashobora gutandukanya umunyamakaru w’umunyamwunga n’undi utanga ibitekerezo ,tugomba rero guharanira ko bitandukana”.

Muri aya matora kandi hatowe abagize njyanama y’uru rwego barimo Rwanyange Anthère uyobora ikinyamakuru Panorama, Girinema Philbert wa IGIHE.COM akaba umwandikitsi mukuru wa igihe.com, Dr Libératha Gahongayire uhagarariye Sosiyete Sivile, Muhirwa Ngabo Audence uhagarariye Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda.
Barore Cléophas wari usanzwe ayobora Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura yashimiye umuhate , ubushobozi n’ubwitange byaranze bagenzi be bakoranye mu bihe bigoye kuri Manda ye, anahahamya ko bagenzi babo babasimbuye bazakomeza kuzamura ikizere cy’Itangazamakuru.
Yagize ati: “Dusize urwego rufitiwe ikizere n’Abanyamakuru ariko cyane cyane rufitiwe ikizere n’abaturage. Turabashishikariza gukomeza kugirira icyizere ikizere abatowe.”
Mutesi Scovia asanzwe ari umunyamakuru ahanini ukora ibiganiro bigamije ubuvugizi ku bibazo by’abaturage ndetse n’ibiganiro bya Politike. Ku bibaza niba nyuma yo gutorerwa kuyobora RMC azahagarika ibyo biganiro, Mutesi yavuze ko inshingano nshya yahawe zitazahungabanya ibyo yari asanzwe akora nk’umunyamakuru. Yagize ati: “Sinzahindura akazi kange k’itangazamakuru ahubwo nzafatanya izi nshingano n’umwuga wange.”
Muri aya matora kandi hanafashwe umunota umwe wo kwibuka Jerome Rwasa wahoze ari umuyobozi wa Radio Isangano ikorera mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba.