The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Rulindo: Abagore n’abagobo babo basabwe kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byugarije ingo

Abagore n’abagabo babo bo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Rulindo, intara y’Amajyaruguru barasabwa gufatanya bakishakamo ibisubizo ku bibazo byugarije ingo zabo byiganjemo ubukene, gucana inyuma ,ubusinzi ,ubujiji n’amakimbirane.

Ibi babisabwe ku wa Gatanu taliki 15 Ugushyingo 2024 mu mahugurwa yabereye mu murenge wa Kinihira agamije kurebera hamwe bimwe mu bibazo bicyugarije umuryango n’uburyo byakemurwa mu mahoro. Ni amahugurwa yateguwe n’ikigo kitegamiye kuri Leta giharanira inyungu zabaturage CIAC (Centre d’Intervention et d’Action Communautaire).

Nk’uko byagarutsweho na Musabyimana Drocelle watanze aya mahugurwa yabibukije ko ari bo bakwiye kwishamo ibisubizo kuri ibi bagaragaje nk’ibidindiza iterambere n’ubukunngu bw’ingo zabo.

Yagize ati: “Ibi bibazo tugira mu muryango bikadindiza iteranbere ni natwe twifitemo ibisubizo byabyo. Ndababwiza ukuri nta wundi muntu ugufitiye impuhwe nutimenya ubwawe ,ikibazo cyawe nti cyabuza abandi gusinzira . Birashoboka ko waba umukene ariko se ni iki ubikoraho ngo uburwanye? Nukena ntawe bizabangamira .Ubusinzi buzakumaraho amafaranga gusa nyine ni ibyawe pe! Muri ibyo bose rero ni twe twifitemo ibisubizo.

Musabyimana kandi yongeye kubibutsa ko kuba baturiye icyayi cya Sorwathe ari amahirwe akomeye badakwiye gupfusha ubusa. Ati: ” Hano mufite amahirwe yo kuba muturiye icyayi cya Sorwathe. Ni amahirwe akomeye abandi badafite kuko hano mukuramo amafranga menshi ariko mukayinywera inzoga nk’uko mwabivuze Kandi mwakayafashe mukita ku mirima yanyu neza mugatera imbere “

Abitabiriye aya mahugurwa bagaragaje ko nyuma yo guhabwa aya mahugurwa  bagiye guhindura ingamba .

Muzanira Jean de Dieu  umwe muri bo yagize  ati: “Koko umenya ahari ari ubujiji bwajyaga bubitera kuko wenda ubukene bwo ntibwabura ariko hari igihe usanga umuntu avuga ngo arakennye kandi ahora yasinze gusa nyuma yo guhabwa aya amahugurwa tugasobanurirwa ibyiza byo guhuriza hamwe nk’umuryango tugiye kujya buri kimwe tugiye gukora tukiganiraho dufatire hamwe umwanzuro bityo bizadufashe gutera imbere, tugire ay’agacupa ariko twamaze gukuraho ayo gushora mu mishinga ibyara inyungu .

Mukamuhizi Josephine na we wari witabiriye yagize ati: ” Twagiriwe umugisha wo kuba twitabiriye aya mahugurwa kandi dusanze Ari ingirakamaro kuko haribyo twakoraga twumva ntacyo  bitwaye bikatudindiza ikindi  Wenda bikanabangamira abo tubana gusa kuko dusobanukiwe tugiye guhindura imikorere na ndetse iwacu mu midugudu n’abatabashije kugera hano tuzabasangiza izi nama.”

Muri aya mahugurwa kandi Madame Musabyimana yibukije abagize urugo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kandi bagahana amakuru ku mitungo yago. Yagize ati: “Nk’ubu aha ngaha hari abagabo cyangwa abagore bagira ama conte yabo y’ibanga abo bashakanye batazi ? Rwose byakabaye byiza ugize conte ariko uwo mubana akaba abizi kuko mwese mushobora guhomba . Ikindi Kandi abagabo namwe mukwiye kwikuramo ikintu muvuga ngo ni ‘ubugazwa’ ,ariko se ubundi ko muba mubiziranyeho bivuzwe ko umugore yagutegetse mugatera imbere bitwaye iki?

Muri aya mahugurwa yitabiriwe n’abagera kuri 78, buri mugore n’umugabo we bahawe umwanya wo kuganira ndetse bigishirizwa hamwe gukora ifishi y’umuryango ijyana n’igiti cy’umuryango bazifashije mu gukurikirana niba iterambere  ry’umuryango rigenda neza. Banasabwe kuba intangarugero aho batuye, bakirinda kwishora mu bibazo, bagaharanira gukora neza biteza imbere kuko ari yo ntego nyamkuru y’amahugurwa bahawe.

This article was written by
Picture of Moses Aberi

Moses Aberi