The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Umunyamakuru Habababyeyi wakoreraga radio&Tv10 yitabye Imana azize urupfu rutunguranye

Umunyamakuru Habababyeyi Pascal wakoreraga Radio &Tv10 mu kiganiro Ahabona cyatambukaga kuri Televiziyo muri weekend yitabye Imana azize uburwayi butunguranye. Iyi ni inkuru y’akababaro yatangajwe n’umuryango we kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024 nyuma yo kugwa muri koma bikarangira ahasize ubuzima.

Habababyeyi yakoraga muri Weekend ikiganiro yakoranaga na Oswald Mutuyeyezu cyo gusesengura amakuru yaranze icyumweru. Bivugwako ko apfuye yari afite ubukwe yiteguraga ku wa 26 Ukuboza 2024 Noheri yaraye ibaye (Boxing Day).

Augustin Muhirwa, Umuyobozi Mukuru wa Tele 10 Group ibarizwamo radio &Tv10, aganira n’Igihe .com yavuze ko amakuru bamenye ari uko Habababyeyi yazize uburwayi butunguranye .

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu uwakoranaga na Habababyeyi mu kiganiro Ahabona aciye ku mbuga ze zitandukanye yavuze ko yashenguwe cyane n’urupfu rwa mugenzi we bari bamaze imyaka bakorana ikiganiro Ahabona kuva mu mwaka wa 2018, avuga ko yari inshuti ye ya hafi.

Yagize ati “Inkuru bayimbwiye mu gitondo. Kugeza ejo nta kibazo yari afite ,ikindi kandi yari afite ubukwe kuri Boxing Day k’umunsi ukurikira Noheri”. Oswald asobanura ko Habababyeyi nk’umuntu wari imfura, yitanganga mu kazi bakoraga . Ati, “Buriya dukora ikiganiro cyitwa ahabona cyagarutse ari nge na we tukigaruye. Twari tumaranye imyaka idandatu tugikorana tudasiba.”

Yakomeje agira ati “Ni we muhungu wenyine nyina yari afite we na mushiki we. Ni inkuru yambabaje,kuko twakoranaga ikiganiro tukiganirira ,tukarebana umupira ,tugasangira ,mbese yari umuntu wange wa hafi .

Habababyeyi pascal mbere y’uko aza kuri Tv10 ari na ho yabarizwaga kugeza ubu yakorereye izindi radio harimo Radio Mariya ikorera Kibagabaga ndetse na Radio Huguka iherereye mu karere ka Muhanga.Hari hashize amezi make Habababyeyi abonye akazi muri CHUK k’ushinzwe itumanaho.

This article was written by
Picture of Moses Aberi

Moses Aberi