The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Urubyiruko Rugaragazwa nk’Inkingi mu Rugamba rwo Kurwanya Ruswa no kubaka Ubunyangamugayo

Birasa Fiscal Jacques, Umuyobozi ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa mu Rwego rw’Umuvunyi, yagaragaje ko urubyiruko ari inkingi ikomeye mu rugamba rwo kurwanya ruswa mu Rwanda no kubaka ubunyangamugabyo bw’ejo hazaza.

Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 6 Ukuboza 2024, mu biganiro byabereye muri Kaminuza ya East African University Rwanda (EAUR), byitabiriwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza ndetse n’abakozi bayo.

Ibi biganio byateguwe mu rwego gutegura umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa wizihizwa tariki ya 9 Ukuboza buri mwaka. Mu ijambo rye, Birasa yavuze ko kugira ngo u Rwanda rugere ku rwego rwo hejuru mu kurwanya ruswa, rugomba gushora imbaraga mu rubyiruko rw’igihugu. Yagize ati:  “Muri uru rugamba rwo kurwanya ruswa, dukeneye cyane ubunyangamugayo bw’urubyiruko. Nk’igihugu gifite intego yo kuba icya mbere mu bihugu birwanya ruswa, dukeneye imbaraga zanyu. Rubyiruko, mukwiye kuba intangarugero muri iki gikorwa.”

Uyu muyoboz yakomeje asaba urubyiruko gukoresha gukoresha umuburyo butandukanye bubahuza na bagenzi babo  bakabagezaho aya makuru. Yagize ati: “Nk’urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga mushobora gukora n’ibiganiro byiganjemo ubukangurambaga bugamije kurwanya ruswa ndetse Kandi hari ahantu hatandukanye urubyiruko muhurira nko mun sengero,mu nama bityo turabifuzaho ko aho hose mwahatambutsa ubu butumwa”.

Ukwishatse Nezerwa, umwe mu banyeshuri bitabiriye ibi biganiro yashimye iki gikorwa. Yavuze kandi ko ibi biganiro byamufashije gusobanukirwa uburyo ruswa itangwa, ingaruka zayo, n’uburyo bwo kuyikumira. Ati :“Ni byiza ko nkatwe nk’urubyiruko tugira amakuru ahagije kuri ruswa. Ibi bituma turushaho kuyirinda no kuyirwanya.”

Abanyeshuri ba EAUR baganirijwe n’urwego rw’umuvunyi ku kurwanya Ruswa

Uretse ibiganiro byabereye muri kaminuza ya Esat African University Rwanda, urwego rw’umuvunyi rwavuzeko rwanaganirije abanyeshuri biga muri Kaminuza yigenga ya Kigali ULK ndetse n’abiga muri Rwanda Polytechnic. Rwavuze kandi ko hari gahunda yo gukorana n’ikigo gishinzwe amashuri Makuru na Kaminuza mu Rwanda HEC (Higher Education Council) kugira ngo ubutumwa bwabo bugere mu bigo by’amashuri makuru na za kaminuza byose.

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko kugeza ubu  intambwe imaze guterwa mu kurwanya ruswa no kubaka ubunyangamugayo ari nziza, ariko rukongeraho ko hakenewe ubufatanye burambye hagati y’inzego zose z’igihugu, cyane cyane urubyiruko, kugira ngo urugamba rwo kurwanya ruswa rugere ku ntego zizarambye.

Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa washyizweho nishami ry’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu rwego rwo gukangurira ibihugu byose guharanira ubunyangamugayo kuri iyi nshuro uyu munsi ukaba warahawe insanganyamatsiko igira iti: “Dufatanye Iyi nama ibaye mbere y’Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Ruswa wizihizwa tariki ya 9 Ukuboza buri mwaka.

This article was written by
Picture of Moses Aberi

Moses Aberi