The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Rulindo: Abajura bibye inka bafatiwe mu cyuho

Mu gitondo cyo kuri wa Kane tariki 7 Ugushyingo 2024 ,ni bwo abajura batatu barimo Hafashimana Evaliste, Ndihokubwayo Dieudonne ndetse na Ndayishimiye Samuel  bafatiwe mu murenge wa Rukozo ,akagari ka Bwimo umudugudu wa Kadendegeri mu karere ka Rulindo bibye Inka y’uwitwa Rusigariye Florien utuye  mu murenge wa Cyungo ,akagari ka Burehe ,umudugudu wa Sove.

Nk’uko byatangajwe na Mugabonkundi Patrick uhagarariye Dasso mu murenge wa Rukozo, aba bajura uko ari batatu batawe muri yombi mu urukerera, ahagana mu masaha y’i saa kenda , bafatwa n’abanyerondo ,batungiwe agatoki n’umuturage wari wazindutse agiye kunoga icyayi (gusarura icyayi).

Dasso Mugabonkundi yagize ati: ” Ni byo koko hagati ya saa saa munani na saa kenda ni bwo umuturage witwa Kabuga Fabien yabonye iyi nka iziritse k’umuyenzi .Muri icyo gicuku birumvikana yahise akeka ko Yaba yibwe, gusa kuko hari nijoro kandi ari wenyine ntiyavuze. Wenda yatinyaga ko ibisambo byamugirira nabi . Yakomeje aragenda ageze imbere ahura n’abanyerondo arabibabwira ,maze bahita baza basanga ya nka ikiziritse usibye ko Ibi bisambo byo byari byaguye agacuho”.

Yongeyeho ati : “Twe twaje nk’urwego rw’umutekano Dasso rukorera mu murenge wa Rukozo kugira ngo dufashe abanyerondo n’abaturage kugeza Ibi bisambo kuri police gusa twasanze bamaze gufatwa n’inka bibye bayifite.

Uzabakiriho Celeverie umuhungu wa  Rusigariye florien wibwe inka,yagize ati: “Ibisambo biza data yabyumvise kuko byari saa sita z’ijoro yumva ikiraro gisenyuka,urumva byaje birabanza biramukingirana. Rero kuko ashaje ntiyashoboye gusakuza cyangwa ngo atabaze”.

Uzabakiriho , umubyeyi w’umwe mu bisambo byatawe muri yombi yongeho ati: ” Ubundi aba bahungu bose basanzwe ari ibisambo kabombo kuko nk’uyu wange ku itariki ya mbere ukwakira 2024 yanyibye ingurube mbura uko mbigenza nda mureka none arongeye ,nge icyo nasaba mbaye ndi nk’uhana ntitaye ko harimo n’umwana wange nabakanira urubakwiye”.

Bwana Nkusi Pocien umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Cyungo  wibwemo iyi nka na we aganira EAUR Magazine yikije kuri iki bibazo avuga n’Icyo abaturage bakwiriye gukora. Uyu muyobozi yagize ati: ” Ubusanzwe ubujuru muri ibi bihe bya gashogoro bukunze kugaragara kuko aba ari igihe ibitunga abantu biba bimaze gucogora mu mazu bigatuma ubujura bwiyingera. Gusa muri iki gitondo cyo kuwa 7 Ugushyingo 2024, inka yari yibwe muri uyu murenge  yo yabonetse.Abajura bo bahise  bajyanwa kuri station ya RIB, gusa byatewe n’uko ba nyirayo babaye maso bakasha gukurikirana”.

Mu butumwa uyu muyobozi yatanze yagize ati: ” Abaturage bose bakwiye guhindura imyumvire bagakura amaboko mu mifuka bagakora batikoresheje bityo ubujura ntakabuza buzacika”.

Bwana Nkusi yavuze ko nk’imwe mu ngamba zo guca ubujura , hagiye gukazwa amarondo ahantu hose. Gusa ngo aturage na bo bakwiye gufata iya mbere mu gucunga umutekano w’ibyabo. Ati: ” Iyo bene inka baryama bagaheza ntabwo bari kumenya irengero ryayo gusa kuko babaye maso babashije kugira amahirwe yo kuyibona”.

Kimwe mu bibazo bikomeje guteza umutekano muke  no kuba ingorabahizi mu baturage,  ni ubujura bwibasira imitungo yabo cyane cyane amatungo. Aba bajuru uko ari batatu bahise bajyanwa kuri Station ya Police ishami rya  Kinihira kugira ngo bashyikirizwe urwego rw’ubugenzacyaha  RIB mu gihe inka bari bibye yahise isuizwa nyirayo.

This article was written by
Picture of Moses Aberi

Moses Aberi