The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

IMURIKA GURISHA RY’ IMIDERI IRENGERA IBIDUKIKIJE

Guests visiting KUZA products . All photos by Magnifique photographs

Kuwa gatanu taliki 29 Nzeri, 2023. Mu Kiyovu kuri GOETHE INSTITUTION niho hari kubera imurika gurisha ry’ imideri irengera ibidukikije hagati yinzu zimideri arizo KUZA Africa, AFLIMBA, UZURI K&Yb izi nzu zimideri zikaba zikoresha caguwa mugukora ibihangano bishya harimo imyenda, ibikapu ni inkweto bakoresheje imyenda yari yarambawe , iri murika gurisha rikazageza kuwa 4 ukwakira 2023

Muri iri murika gurisha hakaba habereyemo ikiganiro hagati Lina Tumsifu waturutse muri UTEXRWA, Plante josue akaba ari rwiyemezamirimo akaba nu munyamideri, akaba ariwe washinze AFLIMBA iduka ry’ imideri kuri murandasi akaba azamura abanyabukorikori bo mucyaro kandi batishoboye, hakaba hitabiriye Bernhard Hartleitner waturutse mu ikigo mpuzamahanga cy’ ubudage (German Agency for international) iki kiganiro kiba cyayobowe na Bruce Sakindi waturutse muri Kuza African.

Ikiganiro cyatangiye abari bagiye gutanga ikiganiro bivuga mucyamake Bruce waruyoboye iki kiganiro yatangiye abaza Lina Tumsifu nigute abanyamideri baziba icyuha hagati yibikenewe kwisoko n’ibigikoreshwa kwisoko yasubije ati” icyambere nakwibanda kubufatanye n’ uburambe mfite mugukorana na utexrwa mbere yo kujya kwigisha abantu ku byerekeye kubunganga n’ubuziranenge nabanje gusura UTEXRWA nashakaga kubaka igitekerezo cyange kuko nashakaga kuba umunyamideri ariko naje guhindura igitekerezo mba umuvugizi no kubungabunga uburyo abanyamideri bagomba gufashanya no gukorana.

Yakomeje kwibutsa no gushishikariza abanyamideri kuzuzanya , yunzemo mubyo yavugaga ko abanyamideri bakunda gukora ibintu bigezweho ariko nabagira inama yo gukora ibintu bibaha amafaranga.

Mbere yo gukora igicurunza runaka ibaze ati ese nimara gukora iki gicuruzwa bizarangira bite, ese nyuma yimyaka itanu iki gicuruzwa gikozwe cyakongera kigakorwamo ikindi kintu gushya Bruce uyoboye ikiganiro yashimiye Luna kubyo yaramaze kugeza kubitabiriye iri murika kugurisha, ahita abaza plante josuee umwicaye ibiryo agira ati “ plante ufite ubucuruzi butangaje.

Umushinga wa Aflimba ushingiye kuguteza imbere abaturage bimbere mugihugu , AFLIMBA ikaba ikora imyemya. muri rusange tubwire icyo AFLIMBA ikora muburyo burambuye nuburyo uhuza abaguzi n’ inkuru ya muri rusange.

Plante yagize ati “ ufite kumenya ko abaguzi batagura ibicuruzwa byawe kuko wababwiye inkuru yawe , ufite kumenya ko abaguzi bita bakanaba bakunda ibicuruzwa byiza babona ahubwo ataruko uri kubafasha, icyambe ugomba kuba ufite ibicuruzwa byiza bikwiye icyo giciro.

kubwacu ikintu cyambere dukora ni igicuruzwa kigomba kugurishya kumuntu wumva ugikunze kuburyo ubona cyo gicuruzwa ukavuga nti iki kintu shaka kukigura.

Muri make ugomba kubanza kumenya icyo umuguzi ashaka no kumwumvisha ko byakozwe nabana bo mucyaro. ikindi dukora nukureba ibibazo biri muri sosiyete, urugero mubyaro aho nakuriye bariya bagore baba badoda imyenda ntibaba bafite ubushobozi bwo kumenya ibigezweho, gukoresha interineti nubwo baba bafite telephone zigezweho.

Kuba badafite ubushobozi bwo gukoresha murandasi bituma badahanga udushya. Iyindi mbogamizi baba bafite ibitekerezo byiza ariko ntagishoro bafite reka tuvugeko bafite igishoro ndetse nibitekerezo byiza byo guhanga udusha ariko ntibaba bafite isoko bazacuruzaho ibyo bicuruzwa bafite. Naho twe icyo twakoze nukubaha umwanya bagakora ibyo bashoboye gukora.

Twebwe tubaha amamashini ,umwanyabagakora ibyo bashoboye tukanabishyura twarangiza tukabashakira isoko.

Twatangiye gukora ubushakashatsi kubidukikije nibibazo byugarije imideri cyangwa imyambarire mukurwanya ibyo bibazo dufata imyenda yambawe izwi nka caguwa cyane amapantaro( jeans) tugahoramo imyenda mishya.

Naho Bernhard Hertleitner yashishikarije abitabiriye kugura ibyo bakeneye ahokugura ibyobashaka bivuzemgo banza urebe ibikenewe cyane kuruta ibindi ,ikindi cya kabiri nukumenya ese nikihe gicuruzwa nagura kitateza ibibazo, ukibaza ese iki gunze nikizagira ingaruka kumazi , kuburyo uhitamo ikicuruzwa kitazangiza ibidukikije.

Maximilie yagize ati “Hari ibintu byinshyi twabonye byibisigazwa biri mu mideri ,turashaka kumenyesha abantu bakora ubugeni n’imideri ko batangira gutekereza kugihe ibicuruzwa byabo bagashyiraho igihe bishobora kumara bigikoreshwa bahereye kubyo barigukora akakanya.”

This article was written by
Stellak

Stellak