The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Ubukangurambaga bw’itorero intagamburuzwa muri EAUR

Kuwa 5 ukwakira 2023, muri kaminuza y’u Rwanda y’ afurika y’ iburasirazuba ku ishami rya Kigali habereye ubukangurambaga bugamije kumenya amateka y’ u Rwanda no kurwanya ubusinzi n’ibiyobyabwenge m’ urubyiruko rwiga mu makaminuza.

Ni igikorwa kitabiriwe n’ abanyeshuri barenga 200 n’ ubuyibozi bukuru bw’ikigo. Murwanashyaka Evariste akaba ari umuhuza bikorwa w’abanyeshuri, intagamburuzwa na Ngamije Nepo umuyobozi mu kigo cy’igihugu kigororamuco baka aribo batanze ikiganiro.

 
Ibiganiro byabimburiwe n’ umuyobozi mukuru w’ikigo Callixte Kabera yakira abashyitsi anibutsa urubyiruko amahirwe bafite n’akamaro ko kumenya amateka y’ u Rwanda.

 
Umutoza mukuru w’intore Murwanashyaka Evariste yagarutse kumateka y’u Rwanda rwohambe y’ubukoroni, mugihe cy’ubukoroni na nyuma yabwo.

Muburyo bwo kuganira abanyeshuri basubije bimwe mubibazo byerekeye amateka. Muri byo Evariste yabajije icyakorwa ngo habungabungwe ubumwe bwabanyarwanda? Abanyeshuri basubiza ko icyambere arukumenya amateka y’ igihugu cyabo no kurwanya ivangura.

 
Nyuma yo gusobanurira abanyeshuri amateka y’ igihugu yanabasangije ivuka rya RPA INKOTANYI n’intego zayo .
kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo, guteza imbere umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu, guca burundu impamvu zose ziteza ubuhunzi, kurwanya Ruswa, kubaka ubuyibozi bushingiye kuri demokarasi, kubaka ubukungu bushingiye ki mutungo bwite w’igihugu.
Intego ya munani kibumbatiraubusugire bw’ igihugu n’umutekabow’abantu N’ibintu no kugarura ubumwe bwa abanyarwanda.


Yasoje ikiganiro asaba abanyeshuri kurwana urugamba barimo rwo kwiga bakomeje kuburyo batagomba gutsindwa.

 
Nyuma, Umuyobozi mu kigo cy’igihugu cy’igororamuco yatanze ikiganiro agaruka kibiyobyabwenge, amazina yabyo ndetse n’ububi bwabyo. Yantangaje ko urubyiruko muri za kaminuza baza kwisonga mugukoresha no kugirwaho ingaruka n’ ibiyobyabwenge yongerahoko ababikoresha bari hagati yimyaka 18 kugera kuri 30.

 
Byumwihariko yatanze urugero kuwahoze Ari umunyeshuri wa kaminuza akaba amaze kujyanwa mukigo ngorora Muco inshyuti zigeze kuri ebyiri.

 
Yongeyeho ko nibura urubyiruko ibihumbi 7,000 bari mubingo ngororamuco naho abagera kubihumbi 8,000 bari muri transit.

 
Ubu bukangurambaga buje nyuma y’imihigo y’itorero intagamburuzwa ikicyiro cya Kane, biyemeje kwihatira kumenya amateka y’u Rwanda no kurwanya ibiyobyabwenge nizindi ngeso mbi. Muri itorero intagamburuzwa ry’itabiriwe nabanyeshuri batanu bo muri (EAUR).

Umunyamakuri wa EAUR yaganiriye nabamwe mubitabiriye iki kiganiro ababaza icyo ikiganiro icyo cyabamariye ndetse nicyaba cyahindutse nyuma yo kumva ibyavugiwe miKiganiro.

 
Noella Dusengimana akaba Ari umunyeshyuri muri EAUR mu ishami ryo gucunga amahoteri n’ubukerarugendo mumwaka wambere yagize ati” nibyo koko uno munsi twagize ibiganiro byiza Kandi biryoshye twagize abantu baje kutuganiriza kumateka y’ urwanda no kubibi by’ibiyobyabwenge. Mubyukuri nungutse ibintu byinshyi cyane ko hari amateka y’u Rwanda mugihe cyashize kuko igihe byabereye bigaragara ko nari mito ahanda ntari ntaranavuka hakaba hari amateka mrnshyi tuba tutazi bakaba batuganirije nkaba namenye ukuntu ahambere abanyarwanda bari babanye neza . Bongeye banatuganiriza kungaruka mbi zibiyobyabwenge kurubyiruko rubinywa nanabashishikariza kutabinyea ,ikindi navuga nugushyira hamwe tugashyigikira ubumwe bw’ abanyarwanda murakoze.

Umunyamakuri wa EAUR yabajije Murwanashaka Evariste umuyobozi wihuriro ry’abanyeshuri murwanda intagamburuzwa ese itorero intagamburuzwa mubona imaze guhindura iki kumitekerereze yo gukunda igihugu murubyiruko?

Evariste yagize ati” kirahari cyane muri sosiyete nyarwanda cyane ko itorero ryahozweho ryari irerero Aho wasangaga urubyiruko bagendaga bagatozwa imiriro harimo gutabarira igihugu harimo nindi mirimo yose bakigishwa uburere mboneragihugu akaba arinabyo bigisha mu itorero intagamburuzwa bagatozwq indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda,bagatozwa gukorera igihugu batizigamye bagakora inikorwa by’ubwitange bakabikora babikoreye igihugu. Ntanze urugero ikicyiro cy’kane giherutse cyabaye ingirakamaro cyane kuko niwo musaruro w’ibiganiro turimo ubungubu turi guhigura imihigi y’itorero intagamburuzwa icyiciro cyakane bakaba barahizeko bagomba kumenya amateka y’ igihugu ,bakamenya indangagaciro na kirazira .
Ikindi bahize bavuzeko bagomba kurwanya ubusinzi, ibiyobyabwenge nikoreshwa ryabyo urumvako itorero intagamburuzwa ritanga umusanzu ukomeye kuri sosiyete nyarwanda,Uyu munsi turibanda kurubyiruko nirwo rutezweho kubaka urwanda rwejo Hazaza”.

Abayobozi bitabiriye ubukangurambaga bugamije kumenya amateka y’igihugu no kurwanya ibiyobyabwenge murubyiruko.amafoto ya Freddy

Murwanashyaka Evariste aganiriza abanyeshuri anababaza ibibazo . Amafoto ya Freddy

Umuyobozi mukuru w’ikigo Callixte Kabera atanga ikaze kubashyitsi bagendereye EAUR yibutsa abanyeshuri gutega amatwi kuko bibafitiye akamaro. Amafoto ya Freddy

Abanyeshuri bishimiye ikiganiro bari guhabwa. Amafoto ya Freddy

Ngamije Nepo arimo gutanga ikiganiro kububi bw’ubusinzi n’ibiyobyabwenge kurubyiruko. Amafoto ya Freddy

Abanyeshuri babaza ibibazo kukiganiro Kiri gutangwa. Amafoto ya Freddy

This article was written by
Stellak

Stellak