The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Kunshuro ya mbere imunsi mpuzamahanga w’abatetsi wizihijwe mu Rwanda

Buri mwaka taliki 20 ukwakira hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abatetsi kw’isi hose. iki gikorwa cyo kwizihiza uyu munsi kurwego rw’igihugu, urugaga rw’abatetsi mu Rwanda kubufatanye na kaminuza y’U Rwanda y’ Afurika y’uburasirazuba ishami rya Kigali akaba ariho iki gikorwa kiri cyabereye kunshyuro yacyo yambere.

Ni igikorwa kitabiriwe n’abatetsi batandukanye bavuye hirwa no hino ndetse nabanyeshuri bo muri za kaminuza  zitandukanye zirimo: kaminuza y’ubukerarugendo n’ubucuruzi (UTB) na kaminuza y’U Rwanda y’Afurika y’uburasirazuba (EAUR).

Iki gikorwa cyabimburiwe na Prof. Callixte Kabera umuyobozi mukuru wa (EAUR) yatangiye aha ikaze abitabiriye iki gikorwa yagize ati” Nkuko turi hano turi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abatetsi no gushimira abahanga mugutunganya amafunguro. abatetsi n’Intwari kuko ntibakunze kugaragara kandi amafunguro turya nibo baba bayongereye uburyohe no gutuma ibiribwa biba urwibutso. Abatetsi bafite ubushobozi bwo gufata ubwoko bw’amafunguro atandutanye bakayahinduramo ibiribwa binyuranye. yavuzeko kandi abatetsi bahura n’imbogamizi mu mwuga wabo yakomeje avuga umunsi mpuzamahanga w’abatesti utwibutsa kamafunguro mwimerere.akomeza ashimira  ubuyobozi bukomeje kubaka  ishusho nziza kurwengo mpuzamahanga ariko byumwihariko mu Rwanda yasoje abifuriza umunsi mwiza w’abatesti”.

Uhagarariye urugaga rw’abatetsi mu Rwanda Chef Innocent Rutayisire yagize ati”uyu munsi ni umunsi mpuza mahanga wa abatetsi akaba aribwo bwambere wijihijwe mu Rwanda akaba ari umunsi utazibagiranywa.nibwo bwambere mbonye abantu basa neza nkamwe kuva narangiza kaminuza 1998.kwizihiza uyu munsi nikerekaba ko dufite abatesti beza.Chef Innocent yakomeje avuga itangiriro n’ivuka rw’urugaga rw’abatetsi mu Rwanda mururimi rwamahanga aribyo Rwanda Chef’s Alliance (RCA) kugeza ubu abatetsi barenga 450 nibo  banditse .bakaba twaratangiranye n’umwaka wa 2022 muri mata bagatangirana inkunga ikomeye batakwibagirwa bahawe na nyakubahwa Frank Gisha kuva mubukerarugendo. Akomeza gushimira Prof Callixte Kabera kuba yaragize uruhare mugushinga iri huriro ry’abatetsi bafatanyije na hoteli ubumwe.

Muri kino gikorwa hakaba herekanwemo comite ya RCA aho Chef Claude, Chef Rama, Chef Claire, Chef jack, na Chef belyse, Chef Emmanuel. Ndetse nabafatanyabikorwa babo.akaba yasoje ashimira abitabiriye abasaba gukomeza kuryoherya.

Naho Chef Claude yongeye kwibibutsa abatetsi imyitarire yumwuga barimo ndetse no kubibutsa umutesti mwiza uko aba ameze.yunzemo abasaba kujya bakoresha ibikoresho bizima bifite isuku n,ibiribwa bisukuye ndetse no kubaha ababagana babaka serivisi.Chef Rama yunganiye mugenziwe Chef Claude abibutsa umutekano w’ibiribwa n’isuku yabyo.

Umushyitsi mukuru Frank Gisha umuyobozi mu rugaga rw’abaikorera ushinzwe amahoteli n’ubukerarugendo yasabye gutera inkunga abatetsi kuko badufitiye akamaro gakomeye no guteza imbere umwuga wo guteka ndetse no kubungabunga umuco wacu.yunzemo ko abatetsi bagomba guhanga udushya mubyo no kugirango ubahanga mubyo bakora.yibukije abatetsi kugira indangagaciroyo gukorera hamwe kuko ari ingenzindetse no gutuma abakiriyabanyurwa kuburyo nanabashima.

Ikigikorwa cyakurikiwe no gusinyana ubufatanye hagati ya RAC na EAUR ndetse no kwiyakira bishimira ibyo bamaze kugeraho kuva batangiye.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera rushinzwe amahoteli n’ubukerarugendo Frank Gisha ageza ikiganiro kubari bitabiriye uyu munsi.
 
imyenda itandukanye abatetsi bambara mugihe bari mukazi kabo kaburimunsi

This article was written by
Stellak

Stellak