Kigali, 4 Nyakanga 2025 – Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko siporo igomba kureberwa mu buryo burimo indangagaciro, imyiteguro no gufasha impano. Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri, mu gihe u Rwanda rwizihizaga isabukuru y’imyaka 31 rumaze rwibohoye.
Yabivuze ubwo yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru wa RBA, Rigoga Ruth, wamubajije impamvu ibijyanye n’imyitwarire, kwitanga n’indangagaciro bigaragara cyane mu bindi bikorwa by’igihugu, ariko bikagaragara nk’ibikigoye muri siporo.
Perezida Kagame yasubije agaragaza ko siporo yo mu Rwanda ikwiye gusobanurwa binyuze mu ngingo eshatu z’ingenzi zirimo agaciro umuntu aha siporo, uburyo yitegura kugira ngo ako gaciro gashobore kuboneka cyangwa kuzamuka,ndetse no kwita ku mpano ziri mu bantu.
Yagize ati: “Icya mbere ni agaciro uha siporo. Icya kabiri ni ukureba uburyo witegura kugira ngo ako gaciro kaboneke, n’icya gatatu ni impano ubona mu bantu. Ntabwo wandenganya kuba ntafite impano yo gukina umupira w’amaguru, ibyo si amakosa yanjye.”

Siporo n’indangagaciro: kurwanya amarozi no guha umuco agaciro
Perezida Kagame yagarutse no ku muco ukwiye kuranga abakinnyi, anenga bamwe bashaka gutsinda bakoresheje amayeri y’amarozi n’uburiganya aho kwitanga no gukorera ku ntego.
Yagize ati: “Abakinnyi aho gushyiraho umutima no gukora cyane, batangira gutekereza ibikoresho bashyira mu izamu. Iyo ugeze aho, byose uba wabihinduye ubusa. N’iyo ushaka gutsinda, n’uriya munyezamu ntiwamushyiramo. Iyo wiringira twa tuntu washyizemo, urashyiramo umuzamu w’iki?”
Yongeyeho ko hari n’abandi batekereza uko babangamira abasifuzi mbere y’umukino: Ati:“Hari n’abatekereza ngo ‘uzasifura ninde? Turebe uko tumugenza.’ Ibyo si umuco. Tugomba kumenya ko muri siporo habamo gutsinda no gutsindwa, kandi hose harimo isomo. Gutsindwa ntibivuze iherezo.”
Gutsindwa ni isomo, si igihombo!
Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko siporo itari isoko y’amarangamutima y’indobanure gusa, ahubwo ari inzira yo kwigira, kwiyubaka no kubaha abayibarizwamo barimo abatsinda n’abatsindwa. Ati “Ni ngombwa kwemera uwo uri we. Iyo utsinzwe, ntibikuraho ko hari isomo wabivanyemo. Nta mukino ubaho udatsindwa. Nta mpamvu yo kwiheba.”
N’ubwo u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu nzego zitandukanye mu myaka 31 ishize, umupira w’amaguru wagumye inyuma ugereranyije n’ibihugu byinshi byo mu karere no ku mugabane.
Perezida Kagame avuga ko kugira ngo siporo yo mu Rwanda by’umwihariko umupira w’amaguru, utere imbere, bisaba gushyira imbere agaciro kayo, gutegura neza abakinnyi n’abatoza, no kubakira ku ndangagaciro zirimo ikinyabupfura, ubwitange n’umuco w’ubunyamwuga.