Umuryango w’Abaguide mu Rwanda (AGR) wifatanyije n’Urwunge rw’Amashuri rwa Nganzo mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ibidukikije, mu gikorwa cyabereye mu Murenge wa Cyuho, Akagari ka Maremba, kuri uyu wa 5 Kamena 2026.
Iki gikorwa cyahuje abaguide, abanyeshuri, abarezi, ababyeyi ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze, bose bahurira ku ntego yo guteza imbere ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije no kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Umuhango wabereye ku Ishuri rya Nzovu, aho hatewe ibiti by’imbuto mu kigo ndetse no mu miryango ituriye icyo kigo. Abitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko gutera ibiti bifite uruhare runini mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Nganzo, Niyibizi Jean de la Paix, yashimiye Umuryango w’Abaguide mu Rwanda ku bw’ubufatanye bagaragaje mu kwizihiza uyu munsi. Yanashimiye ababyeyi, abarezi n’inzego z’ibanze ku ruhare rwabo mu gutera ibiti by’imbuto, anasaba abanyeshuri n’abaturage gukomeza kubungabunga ibiti byatewe kugira ngo bigire umumaro urambye.
Umuyobozi w’Imishinga muri AGR, Rutabayiro Nadine, yasabye abaterewe ibiti kubifata neza no kubivomera kugira ngo bikure neza. Yavuze ko usibye gutanga imbuto, ibiti bizafasha abaturage kubona umwuka mwiza, kurwanya isuri no kugabanya ihumana ry’ikirere.
Yakomeje asaba abaturage gucunga neza imyanda, bakirinda kuyijugunya aho babonye hose, ahubwo bakayishyira ahabugenewe cyangwa bakayibyaza umusaruro binyuze mu bukorikori bukozwe mu mpapuro n’amacupa.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyuho, Mbarubucyeye Evariste, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko ibi bikorwa bifite akamaro kanini mu guteza imbere imibereho y’abaturage. Yagaragaje ko ibiti by’imbuto bishobora gufasha mu kurwanya imirire mibi no kongera ubushobozi bw’imiryango binyuze mu kugurisha umusaruro wabyo.
Yanasabye abaturage gukomeza gutera ibiti by’imbuto n’amashyamba, birinda gutema amashyamba mu buryo budakurikije amategeko, kandi bakitabira uburyo bwa kijyambere bwo kubungabunga ibidukikije no kurwanya imihindagurikire y’ibihe.
Iki gikorwa cyasize ubutumwa bukomeye bwo gufatanya mu kurengera ibidukikije, hagamijwe kubaka ahazaza heza h’abaturage n’ibisekuru bizaza.

yanditswe na IRADUKUNDA Olga
