Story by Richard AHISHAKIYE
Kumenyera uburyo bushya bwo kwiga no gukoresha MIS ni bimwe mu bibazo bikomeye abanyeshuri batangira umwaka wa mbere muri East African University Rwanda bavuga ko bibagora mu ntangiriro z’ubuzima bwa kaminuza.
Gutangira kwiga muri kaminuza ni intambwe nshya isaba umunyeshuri guhindura uburyo yari asanzwe abaho n’uko yigaga. Bamwe mu banyeshuri bo mu mwaka wa mbere muri East African University Rwanda bavuga ko kumenyera uburyo bushya bwo kwiga muri kaminuza, kumenya gukoresha ikoranabuhanga nka Management information System(MIS) no kumenyera ubuzima bwo muri Kaminuza muri rusange biri mu bibagora mu ntangiriro kuko ari bwo baba bahuye na byo.

Allen Kansime umunyeshuri wiga muri kaminuza ya EAUR mu mwaka wa mbere
Allen Kansime, wiga mu mwaka wa mbere, aganira na EAUR Magazine yavuze ko bimwe mu byamugoye harimo gukoresha MIS ndetse akaba Atari azi ko hari umuganga ufasha abanyeshuri mu gihe bahura n’ikibazo cy’uburwayi ku ishuri ati” Ikintu cya mbere cyangoye nkigera hano ni ugukoresha sisiteme ya MIS kuko ntarimbimenyereye bwari ubwa mbere byarangoye kandi nanone ntabwo narinzi ko hano ku ishuri haba umuganga utwitaho.”

Bagirishaba Patience umunyeshuri wiga muri Kaminuza ya EAUR mu mwaka wa mbere
Undi munyeshuri na we wiga mu mwaka wa mbere Bagirishaba Patience, yagize ati”njyewe ikintu cya mbere cyangoye ni uko umuntu aza ku ishuri ku munsi wa mbere bakamuyobora bakamugeza mu ishuri ari bwigiremo, ikintu ntari nsobanukiwe ni uko umuntu uje ku munsi wa mbere ahita yiga.”
Yakomeje agira ati”Izindi mbogamizi nahuye na zo ni uko mu mashuri yisumbuye twari dufite abayobozi babanyeshuri nka Doyen na Doyenne aba bakaba baradufashaga gukemura bimwe mu bibazo twahuraga na byo ku ishuri mu buryo bwihuse, ariko hano ntabwo nigenze nsobanukirwa ngo menye uwo nakwitabaza mu gihe naba ngize ikibazo runaka simpite mbona HOD (Head of Department)”
Si ibyo gusa kandi kuko n’abamaze igihe muri kaminuza bavuga ko babinyuzemo.

Iranzi Prince umunyeshuri wiga muri kaminuza ya EAUR mu mwaka wa gatatu
Iranzi prince wiga mu mwaka wa gatatu na we yagize ati” ni ibintu bigera kuri bibiri byantonze,icya mbere ni amashuri bigiramo, kwinjira mu kigo bakakubwira ngo urigira mu ishuri 331 ibyo kubimenyera byarangoye cyane.Icya kabiri cyangoye ni ugukoresha MIS harimo kumenya aho barebera amanota n’amafaranga mba maze kwishyura.”

Umuyobozi ushinzwe abanyeshuri muri East African University Rwanda, Jean Claude Nduwayezu, avuga ko ubuyobozi busanzwe bushyiraho gahunda yo kwakira no kuyobora abanyeshuri bashya kugira ngo bamenyere ubuzima bwo muriyi Kaminuza, uburyo bwo kwiga n’aho basabira ubufasha igihe baba bahuye n’ibibazo runaka. Asaba abanyeshuri kudatinya kwegera ibiro by’ubuyobozi bushinzwe abanyeshuri muriyi Kaminuza mu gihe bahura n’ikibazo, kuko bifasha kugikemura hakiri kare.
ati”Muri East African University Rwanda kimwe nk’izindi Kaminuza cyangwa ibigo by’amashuri makuru, Tugira gahunda bita induction and orientation session, aho dutegura ama session y’umunsi umwe. Niba ari abiga mu gitondo tukabahuza kugira ngo tubasobanurire uko buri rwego ruri muri kaminuza rukora ndetse nuko abayobozi bafasha abanyeshuri,kugira ngo bamenye ese ufite ikibazo cy’uburwayi yabariza he kuko tuba dufite umuganga. Cyangwa se nanone bakamenya aho uwagira ikibazo cy’amanota yabariza”
Yakomeje agira ati”iyo duteguye iyo gahunda tuyimenyesha abayobozi baba nyeshuri muri buri shuri, tukabishyira ku mbuga nyinshi abanyeshuri bahuriraho kugira ngo babyitabire, ariko ugasanga hari abanyeshuri bafite imitego ibatega harimo kuba bafite akazi , ugasanga hari ubwo basigaye. Icyo tubagiramo inama ni uko bagana ibiro by’ushinzwe abanyeshuri bakabona ubufasha mu gihe bari ku ishuri
Ibi bigaragaza ko nubwo ubuzima bwa kaminuza butangira bugoye kuri benshi, ubufasha bw’ubuyobozi n’ubunararibonye bw’abandi banyeshuri bifasha abashya kubumenyera.


