The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Rihanna mu byishimo byo kwitegura Umwana wa gatatu

Umuhanzikazi Rihanna n’umugabo we A$AP Rocky bahishuye ko bategerezanyije ubwuzu umwana wabo wa gatatu.

Ibi Rihanna yabitangarije mu musangiro wabaye kuwa mbere tariki 5 Gicurasi 2025, ukaba wabereye muri Amerika mu mujyi wa New York.

Mu gihe Rihanna yatangazaga ibi, yagaragaje ibyishimo bidasanzwe, ari nako akorakora inda.

Mu 2022 ni bwo Rihanna na A$AP Rocky bibarutse imfura yabo bayita RZA, nyuma mu 2023 bibaruka ubuheta bwabo aribwo Riot Ross.

Mu 2024 Rihanna yaganiriye n’ikinyamakuru INTERVIEW MAGAZINE, avuga ko buri gihe yahoraga ategereje umukobwa, gusa agakomeza kwibaruka abahungu.

This article was written by
Picture of Eduque Isingizwe

Eduque Isingizwe