Yanditswe na Abizeye Leandre
Papa Leo XIV, umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yasezerewe mu Bitaro bya Gemelli i Roma mu Butaliyani, ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026, nyuma y’iminsi itanu arwariyemo, akurikiranwa n’abaganga nyuma yo kubagwa igice cy’ibihaha by’iburyo.
Ibiro by’Itangazamakuru bya Vatikani byatangaje ko ibizamini by’amaraso n’amafoto y’ibihaha byakorewe Papa mu gitondo cyo ku wa Gatandatu byagaragaje ko ameze neza ku buryo ashobora kuva mu bitaro.
Mbere yo gusezererwa, Papa Leo XIV yayoboye Misa mu cyumba cyabugenewe kiri ku igorofa rya 10 ry’ibitaro, nyuma asubira iwe i Vatikani.
Biteganyijwe ko azayobora isengesho rya Angelus ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026, ari ku idirishya ry’inzu ye i Vatikani.








