Yanditswe na ABIZEYE Leandre
Padiri Patricio Alfredo Sánchez Molinari yapfiriye mu rusengero rwa Nuestra Señora del Perpetuo Socorro, mu mujyi wa Guayaquil muri Ecuador, nyuma yo kugwirwa n’umusaraba munini ubwo yayoboraga Misa ku wa 17 Ukwakira 2026.
Nk’uko ikinyamakuru El Universo cyo muri Ecuador cyabitangaje, uwo musaraba wari inyuma y’urutambiro wagwiriye uyu mupadiri mu gihe Misa yabaga. Abari aho bagerageje kumutabara, bahamagaza imbangukiragutabara, ariko aza kwitaba Imana.
Arikidiyosezi ya Guayaquil yemeje urupfu rwa Padiri Sánchez Molinari, inihanganisha umuryango we, abo mu muryango w’Abaredemptoriste n’incuti ze.
Mu butumwa bw’akababaro, Arikidiyosezi yatangaje ko padiri “yagiye kwa Data kugira ngo yishimire kubana na We n’ikuzo Rye.”
Padiri Sánchez Molinari yari umwe mu bagize umuryango w’Abaredemptoriste, umuryango w’abihayimana Gatolika.








