Yanditswe na Abizeye Leandre
Ikipe ya Volleyball y’ishuri rikuru rya East African University Rwanda (EAUR VC) yatsinze REG VC amaseti 3-2 mu mukino wa shampiyona ya Volleyball mu Rwanda wabereye muri Petit Stade i Kigali, ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026.
EAUR yegukanye intsinzi nyuma yo gutsinda iseti ya kamarampaka ku manota 15-12, ihindura umukino wari watangiye REG iyoboye.
REG yatangiye itsinda iseti ya mbere ku manota 25-22, ariko EAUR yishyura itsinda iya kabiri ku manota 25-21. REG yongeye kuyobora itsinda iya gatatu ku manota 25-17, mbere y’uko EAUR itsinda iya kane ku manota 25-22, amakipe anganya amaseti 2-2.
Mu iseti ya kamarampaka, EAUR yatsinze REG ku manota 15-12, yegukana intsinzi y’amaseti 3-2.
Umutoza wa EAUR, Dusengimana Vincent, yavuze ko imyitozo ikomeye no kwitanga ari byo byabafashije gutsinda.
Yagize ati: “Ibanga ni ugukina no gukora imyitozo ikomeye kurushaho. Intsinzi yacu ituruka ku kwitanga byimazeyo mu mukino.”
Yongeyeho ko ahura n’amakipe akomeye nka REG, asaba abakinnyi be kudatinya, kuko bibafasha guhangana n’abo bahanganye no kunoza imikinire yabo.
Shampiyona izakomeza mu mikino y’umunsi wa kabiri izabera i Kirehe, guhera ku wa 25 Ukwakira 2026.









