Indimi
EN
/
RW

Nyuma y’imyaka 30 Tupac yishwe yahawe ubutabera

Posted by

–

yanditswe na Nshuti Prince

Las Vegas, muri USA. Duane Keith Davis uzwi nka “Keffe D”, wahoze ari umuyobozi w’agatsiko k’abagizi ba nabi South Side Compton Crips (SSCC), yakatiwe igifungo kuva ku myaka 40 kugeza ku gifungo cy’ubuzima bwe bwose ku ruhare rwe mu rupfu rw’umuraperi w’icyamamare Tupac Shakur.

Igihano cyatangajwe ku wa 13 Ukwakira 2026, nyuma y’imyaka igera kuri 30 Tupac yishwe arashwe i Las Vegas. Davis yari amaze guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi bwo ku rwego rwa mbere.

Mu iburanishwa ryo muri Kanama 2026, abashinjacyaha bagaragaje ko Davis ari we wateguye icyo gitero akanatanga imbunda yakoreshejwe mu kwihorera nyuma y’uko umwisengeneza we, Orlando Anderson, akubiswe na Tupac muri hoteli ya MGM Grand.

Tupac Shakur, uzwi cyane nka 2Pac, yishwe ku wa 7 Nzeri 1996 ubwo yari mu modoka hamwe na Suge Knight, umwe mu bashinze inzu y’umuziki ya Death Row Records. Yari avuye kureba umukino w’iteramakofe wahuzaga Mike Tyson na Bruce Seldon, uzwi kandi nka “The Atlantic City Express”.

↑