Umuhanzikazi wo muri Tanzania Zuchu yatangaje ko yamaze gutandukana na Diamond Platnumz bari bamaze imyaka itatu bakundana ku bwumvikane bw’impande zombi.
Mu butumwa Zuhura Othman Soud wamamaye nka Zuchu yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yanditse ko yifurije Diamond guhirwa, anibutsa ko hari imishinga aba bombi bafitanye ishobora kujya hanze mu gihe cya vuba.
Yanditse ati,”Nyuma y’imyaka itatu duteretana na Nasib (Diamond) twiyemeje kubihagarika. Ibi ni ubwumvikane bw’impande zombi. Dufitanye imishinga rero ntimuzatungurwe nituyishyira hanze.”
Yakomeje agira ati,”Simba (Diamond) ndamwifuriza ibihe byiza. Nsaba abantu bange beza kumba hafi kuko muri ibi bihe ngiye kwibanda cyane ku muziki wange.”
Inkuru z’urukundo rwa Zuchu n’umukoresha we Naseeb Abdul Juma Issack uzwi nka Diamond Platnumz mu nzu ifasha abahanzi ya WCB Wasafi Record rwatangiye muri 2021 nyuma y’umwaka umwe uyu muhanzikazi asinye nk’umuhanzi mushya muri WCB Wasafi Record.
Yaba Zuchu na Diamond nta wemeraga ko bakundana kugeza mu Ugushyingo 2022 ubwo aba bombi bagaragaraga mu ruhame basomana, bishyira akadomo ku mpaka z’uko bataba bakundana.
Zuchu yumvikanye kenshi avuga ko yifuza kuba yasezerana na Diamond gusa Diamond usanzwe ufite abana bane akumvikana yitarutsa ibyo gushakana na Zuchu.
Urukundo rw’aba bombi rwaranzwe no guhana impano z’agaciro, gutemberana ahantu henshi n’ibindi bihe byiza gusa hakazamo gutandukana kenshi kuko iyi si inshuro ya mbere batandukanye.
Kenshi batandukanaga mu gihe umwe yabaga afite igihangano runaka agiye gushyira hanze gusa bigatahurwa ko byabaga ari ibintu bateguye ngo bavugwe mu bitangazamakuru bityo n’igihangano kizamenyekane.