EAUR WVC yatsinze Wisdom School amaseti 3-1 mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda ya volleyball mu bagore.
Kuri iki Cyumweru tariki 9 Gashyantare 2025 ni bwo Ikipe ya EAUR WVC yakinnye n’iya Wisdom School muri NPC (Inyuma ya Petit Stade i Remera) saa saba z’amanywa.
EAUR WVC ni yo yabanje gutwara iseti ya mbere ku manota 25-23, gusa Wisdom itarisinziriye na yo yahise itwara iseti ya kabiri ku manota 25-20).
Muri uyu mukino wari ingorabahizi, EAUR yongeye gutwara iseti ya gatatu ku manota 25-20 ndetse itwara n’iseti ya kane ku manota 25-22, itsinda umukino ityo ku maseti 3-1.
Uyu wari ubaye umukino wa kabiri EAUR WVC itsinze kuri uyu munsi wa shampiyona nyuma yo gutsinda Ruhango WVC amaseti 3-1 mu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 8 Gashyantare 2025.



