The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

USA: Abarenga ibihumbi 150 bakuwe mu byabo n’inkongi y’umuriro

Inkongi y’umuriro yibasiye Umujyi wa Los Angeles kuva mu ijoro ryo ku ya 8 Mutarama 2025, itera abarenga ibihumbi 150 kuva mu byabo by’umwihariko abatuye mu duce nka Santa Monica ndetse na Malibu.

Ikinyamakuru The Sun dukesha iyi nkuru kivuga ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye iyi nkongi y’umuriro, icyakora hari gushyirwa mu majwi umuyaga ukaze wa “Santa Ana” ushobora kuba warongereye ubukana bwawo bikaba bimwe mu byakwirakwije iyi nkongi. Gusa abashinzwe kuzimya umuriro baracyari gukora iperereza ngo hamenyekane neza icyateye iyi nkongi.

Bimwe mu bikorwa remezo byangiritse, amazu abantu bari batuyemo yahiye arakongoka kugeza ubwo bamwe bakutse imitima abandi bagafatwa n’ihungabana. Hagati aho indege ziri kwifashishwa mu kuzimya iyi nkongi y’umuriro zakomeje gucika intege bitewe n’ingufu z’umuyaga mwinshi. Ibi byatumye abakora ibikorwa by’ubutabazi bifashisha imodoka nini ndetse n’imashini mu kuzimya uwo muriro.

Inkongi zikomeye zagaragaye no mu bindi bice bya Los Angeles, birimo Altadena, Pasadena, na Sylmar. Inzego zishinzwe iperereza ziracyasuzuma icyateye inkongi ya Palisades, bikekwa ko yaba yarakomotse ku mashyamba yumye bitewe n’ubushyuhe bw’umuyaga uva mu nyanja byahura n’ibyatsi biba byarumye bigateza inkongi hakanakekwa n’ibikoresho bikwirakwiza umuriro  bishobora kuba byarashwanyutse.

Hagati aho abaturage bagizweho ingaruka n’iyi nkongi y’umuriro bari gushakirwa aho bakinga umusaya ndetse bakomeje no gukomeza kugirwa inama yo kutegera ahari kwibasirwa n’ibiza.

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena