The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Urubanza rwa Bishop Jean Bosco Harerimana n’umugore we Rwasubitswe

Photo: Internet

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ryamaze gusubika iburanisha ry’umushumba mukuru w’itorero Zeraphat Holy Church mu Rwanda Bishop Harerimana Jean Bosco aho ari gukurikiranwaho ibyaha ari kumwe n’umugore we.

Uru rubanza rwasubitswe kuri uyu wa 24 Ukwakira 2024 biturutse ku busabe bw’uregwa wavuze ko batabonye dosiye yo mu Bugenzacyaha ngo bamenye ibyo baregwa babyiregureho. Ikindi yavuze ni uko telefoni yafatiriwe mu Bushinjacyaha kandi ikaba irimo ibimenyetso bimushinjura, bityo akaba yifuza kuyihabwa cyangwa guhabwa ibimenyetso birimo.

Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina.

Umuntu wese ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze itatu, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko zitarenze miliyoni 5 Frw nk’uko biteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ni mu gihe icyaha cyo gukangisha gusebanya cyo ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko itarenze itatu n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw ariko itarenze ibihumbi 300 Frw.

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena