Urukiko rwa Fulton County Superior Court rwo muri Atlanta, Georgia rumaze gukatira Umuraperi w’umunya Amerika Young Thug igihano cyo gufungwa imyaka 15 isubitse ndetse ashyirirwaho amabwiriza akakaye agomba gukurikiza akimara gufungurwa.
Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa gatanu taliki ya 1 Ugushyingo 2024, nyuma y’uko urukiko rumuhamije ibyaha yaregwaga.
Uyu muraperi wamamaye nk’umwanditsi w’indirimbo wamamaye ku izina rya Young Thug Gusa amazina ye bwite ni Jeffrey Lamar Williams. Yari amaze imyaka 2 n’igice muri gereza ari na ko yitaba urukiko aburana ku byaha yashinjwaga birimo kuba umuyobozi w’agatsiko kitwa ‘YSL’ gacuruza ibiyobyabwenge n’imbunda zitemewe n’amategeko.
Uyu muraperi wamenyekanye mu mwaka wa 2013 kandi yanashinjwaga kugira uruhare mu mirwano irimo amasasu yanahitanye abantu mu mujyi wa Atlanta n’ibindi. Ku wa Kane w’iki cyumweru turimo ni bwo yitabye urukiko gusomerwa umwanzuro ku byaha ashinjwa yanemeyemo bitatu gusa.
Umucamanza mukuru w’urukiko rwa Atlanta witwa Paige Whitaker yavuze ko urukiko rwasanze ahamwa n’ibyaha ashinjwa icyakoze kuko yari amaze imyaka 2 n’igice afunze ndetse akanemera ibyo byaha, byatumye agabanyirizwa ibihano.
Yavuze ko akatiwe imyaka 15 isubitse ndetse ko yahita afungurwa. Nyuma haza gufatwa imyanzuro isa nk’aho ikakaye ndetse benshi bavuga ko ayo mabwiriza bigoye kuyubahiriza.
Muri iyo myanzuro Young Thug yategetsweko ko muri iyi myaka 15 isubitse agomba gukoramo amasaha 100 igihano nsimbura gifungo cy’amaboko, kwitaba buri cyumweru agasuzuma niba nta biyobyabwenge akoresha birimo itabi n’inzoga.
Ikindi kandi yanategetswe ko azamara imyaka 10 adakoza ikirenge cye mu mujyi wa Atlanta uretse igihe aje mu minsi mikuru nk’ubukwe bwo mu muryango we cyangwa aje gushyingura umuntu wo mu munyamuryango we.