The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Col Pacifique Kayigamba Kabanda yatangiye inshingano zo kuyobora RIB

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’Umunyamabanga Mukuru ucyuye igihe, Col (Rtd) Jeannot K. Ruhunga, na Col Pacifique Kayigamba Kabanda, wamusimbuye kuri uwo mwanya.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga Mukuru mushya, Col Pacifique Kabanda, yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku cyizere yamugiriye akamushinga kuyobora RIB. Yagaragaje umuhate we wo gukomeza guteza imbere uru rwego, ashingiye ku musingi umaze kubakwa.

Yanashimiye kandi Umunyamabanga Mukuru ucyuye igihe ku murimo ukomeye yakoze mu myaka umunani ishize, by’umwihariko mu kongerera ubushobozi RIB, gukumira no gukurikirana ibyaha kinyamwuga, ndetse no kugira uruhare mu gutanga ubutabera bwihuse. Yongeyeho ko azakomereza kuri uwo musingi binyuze mu bufatanye n’izindi nzego hagamijwe gukora akazi kinyamwuga kandi mu mucyo.

Ku ruhande rwe, Col (Rtd) Jeannot K. Ruhunga, Umunyamabanga Mukuru ucyuye igihe, yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku cyizere yamugiriye ubwo yashyirwaga kuri uwo mwanya, ndetse n’impanuro zatumye RIB irushaho kuzuza inshingano zayo. Yagaragaje ishema ry’aho uru rwego rugeze mu mikorere yarwo, anifuriza umusimbuye we imirimo myiza mu gukomeza kuruteza imbere.

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena