The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Ese Umukino wa APR na Rayon Sport ntiwaba wabaye urubuga rw’abamamaza kuruta gushimisha abafana?

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2024 ni bwo kuri Stade Amahoro habaye umukino wahuje ikipe ya APR FC n’ikipe ya Rayon Sport urangira habuze ikipe yegukana intsinzi kuko aya makipe yanganyije 0-0

Uyu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatatu wa shampiyona umukino wari witabiriwe n’abantu baturutse hiryo no hino mu gihugu aho bari buzuye imyanya yose ya stade ku busanzwe yakira abantu ibihumbi 45, ukaba waranzwe no gucungana kwinshi n’amakosa menshi ku mpande zombi.

Nk’uko byagaragaraga ku maso y’abaje kureba uyu mukino, wasize abafana bijujuta kubera umupira udashimishije beretswe n’abakinnyi b’amakipe yabo dore ko wari umukino wari witezwemo kubonekamo intsinzi bikarangiye ikibuga kihariwe n’abamamaza ibikorwa byabo.

Umukino wa APR FC na Rayon Sport wabaye urubunga rwiza rw’abamamanza ibikorwa byabo kuruta guha ibyishimo abaje kureba umupira, aho ibigo by’abikora ari byo bisa nk’aho byungutse kuko mu kibuga abafata babonye umupira uri ku rwego batari biteze.

Ibyaranze umukino

N’ubwo Rayon Sports yari yitezweho gukomeza kwerekana imikinire myiza, byabaye ibindi kuko iyi kipe ntiyashoboye kubaka umukino wagaragazaga urwego rwayo rwari rusanzwe.

Muhire Kevin, usanzwe ari urufunguzo mu gutanga imipira itanga amahirwe, yashakishwaga cyane ariko ahura n’ibibazo bikomeye byo kubura ubushobozi bwo gukina hagati mu kibuga bitewe no kuganzwa na APR FC. Iraguha Hadji na we yagowe no kugera mu izamu, n’ubwo yagiye akorerwaho amakosa menshi. Gusa, Azziz Bassane yagerageje kwihuta, asatira ubwugarizi bwa APR FC bwari buyobowe na Niyomugabo na Niyigena ariko na we ntiyahirwa.

Ku ruhande rwa APR FC, amahirwe yo kubona igitego yagaragaye igihe Niyibizi Ramadhan yateraga umupira mu izamu rya Rasyon Sport ariko ugakubita igiti cy’izamu. uyu mupira kandi wongeye kugaragaza ko ikibazo cya APR cyo kubaka umukino usatira gikomeje kuba ihurizo, n’ubwo ubwugarizi bwayo bwari bwitwaye neza.

Abatoza ku mpande zombi bakoze impinduka zitandukanye bagerageza gushaka ibisubizo ku ntebe y’abasimbura. Ku ruhande rwa Rayon Sports, Adama Bagayoko yinjijwe maze agerageza gushota mu izamu rya APR FC ariko biba iby’ubusa. Ni mu gihe ku ruhande rwa APR FC, Ruboneka Bosco yinjiye mu mukino, ashakisha uburyo bwo kurema amahirwe imbere y’izamu rya Rayon Sports, ariko na bwo ntibyagira icyo bitanga .

Uko Rayon Sports na APR FC zihagaze ku rutonde rwa Shampiyona

N’ubwo umukino warangiye nta kipe ibashije gutwara amanota 3 y’umukino w’uyu munsi , Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 30 nyuma y’imikino 12. Ku rundi ruhande, APR FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 19.

1. RAYON SPORTS 30 Pts

2. AS KIGALI 23 Pts

3. Gorilla FC 22 Pts

4. APR FC 19 Pts (-2)

5. POLICE FC 19 Pts

6. Gasogi United 19 Pts

This article was written by
Picture of Emmy Tumusime

Emmy Tumusime