The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Umuhungu wa Jose Chameleone yatangaje ko Se ashobora kutarenza imyaka ibiri kubera uburwayi buterwa n’inzoga

Umuhungu w’icyamamare mu muziki wa Uganda, Jose Chameleone, witwa Abba Marcus, yifashe amashusho y’iminota itandatu agaruka ku burwayi bwa Se, asobanura uko abaganga bamubwiye ko ubuzima bwa Se buri mu kaga. Abaganga batangaje ko niba Jose Chameleone akomeje kunywa inzoga mu buryo bukabije, ashobora kutarenza imyaka ibiri akiriho.

Uyu muhanzi ukomeye muri Uganda no hanze yayo, yafashwe n’uburwayi tariki ya 12 Ukuboza 2024, ahita ajyanwa mu bitaro bya Nakasero. Ibi byatumye abafana be batangira kugira impungenge ziremereye ku buzima bwe.

Mu mashusho Umuhugu wwe Abba Marcus yashyizwe ahagaragara yavuze ko Se arwaye indwara izwi nka Acute Pancreatitis, ituruka cyane ku kunywa inzoga mu buryo bukabije. Yavuze ko umuryango we wagerageje kenshi kuganiriza se no kumwumvisha ingaruka mbi z’inzoga ku buzima bwe, ariko byose bikaba byaragendaga nk’amasigaracyicaro. Yongeyeho ko bamwerekaga ko ari kwangiza ubuzima bwe, ariko Jose Chameleone ntabyiteho.

Abba Marcus yasabye abafana, inshuti, n’abavandimwe kuba hafi uyu muhanzi mu rugamba rwo kureka inzoga. Yabivuze ashingiye ku kuba Jose Chameleone afite abana bane, akaba yibaza uko bazabaho igihe se yaba yitabye Imana, nk’uko abaganga babyemeza.

N’ubwo ubuzima bwe buhangayikishije benshi, Jose Chameleone yatangaje ko azataramira mu Rwanda umwaka utaha wa 2025. Iki gitaramo cya Kigali Universe giteganyijwe tariki ya 3 Mutarama 2025.

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena