The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Umuhanzi Bruce Melodie yatanze ibyishimo mu mugi wa Ottawa

Umuhanzi Bruce Melodie yaraye atanze ibyishimo bisendereye

Umuhanzi nyarwanda Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yaraye atanze ibyishimo bisendereye mu mugi wa Ottawa aho yatangiriye ibitaramo bitandukanye bizenguruka Igihugu cya Canada.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryashize kuri uyu wa 26 Ukwakira 2024 aho yatangiriye ibi bitaramo mu mugi wa Ottawa ari nawo wabimburiye indi migi azagaragaramo irimo Toronto, Montréal, na Vancouver.

Bruce Melodie yagiye agaragaza ibyishimo bidasanzwe atewe no kuba yitabiriye ibi bitaramo bizenguruka iki gihugu ndetse byongeye ko ari ibitaramo agiye kuhakorera bwa mbere.

Ubwo yaganiraga na Run Plus Tv akigera muri iki gihugu cya Canada yavuze ko abakunzi be bagomba kuzabona ibyishimo ndetse kuko azakoresha imbaraga ze nyinshi ngo ashimishe abakunzi be.

Muri iki kiganiro kandi yatangaje ko ateganya gushyira hanze indirimbo ataragaruka mu Rwanda ndetse nayo ikaba iri ku muzingo ateganya gushyira hanze mu Ukuboza uyu mwaka.

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena