Ni iminsi mike isigaye umuhanzi Bnxn Buju, umwe mu bagezweho ku mugabane wa Afurika ndetse no ku isi yose, agataramira abakunzi be I Kigali mu birori byiswe ‘Friends of Amstel’, ku wa 23 Ugushyingo 2024.
Uyu muhanzi uturuka mu gihugu cya Nigeria, iyo ushatse indirimbo ze ku mbuga zitandukanye zicuruza umuziki, uhita ubona ko ari umwe mu bakunda gukorana ibihangano na bagenzi be biganjemo abafite amazina akomeye mu muziki wa Nigeria.
Amakuru dukesha Igihe.com, avuga ko zimwe mu ndirimbo za Bnxn Buju zamamaye, harimo Gwagwalada yakoranye na Kizz Daniel, Fi Kan We Kan yakoranye na Rema, Outside yakoranye na Ladi poe, n’izindi zirimo izo yakoranye n’uwitwa Ruger nka POE.
Uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko, mu Ukwakira 2021, ni bwo yinjiye mu muziki neza, asohora EP yise ‘Sorry, I’m late’., maze ku ya 30 Ugushyingo 2021, akorera igitaramo cye cya mbere mu Bwongereza, ari na ho yahereye akora ibitaramo bizenguruka isi amenyekanisha album ye.
Mu 2022, ni bwo uyu muhanzi wari umaze kumenyekana, yabonye ko yitiranwa n’ umuhanzi witwa Buju Banton wo muri Jamaica, ahitamo guhindura izina yiyita Bnxn.
Muri Werurwe 2022, yakoranye indirimbo “Finesse” n’umuhanzi witwa Pheelz wo muri Nigeria, irakundwa cyane ku isi hose. Akaba ari igihangano cyabanjirije EP yitwa ‘Bad since 97’ ya kabiri, Bnxn Buju yasohoye muri Kanama 2022, iriho Wizkid, Olamide, n’abandi benshi.
Uyu muhanzi kandi, yarushijeho kwamamara muri Nyakanga 2022, ubwo yongeraga gukorana indirimbo yiswe ‘Propeller’ na Jae5 hamwe na Dave wo mu Bwongereza ndetse yakoranye indirimbo zitandukanye n’abandi nka Rema, Kizz Daniel, Ruger, Timaya n’abandi benshi.
Mu Ukwakira 2023, Bnxn Buju, yasohoye Album ye ya mbere, yise ‘Sincerely, Benson’s iriho indirimbo 15, mu gihe muri uyu mwaka turimo wa 2024 na bwo yasohoye yasohoye Album ya kabiri yise RNB yari igizwe n’indirimbo zirindwi yari ahuriyeho na Ruger.
Uyu muhanzi kandi, ni we wa mbere waciye agahigo ko gucuruza amatike yose agashira ku isoko, aho yakoreye igitaramo I Lagos muri Nigeria, mu Ukuboza 2022.