Joseph Aloba, umubyeyi w’umuhanzi Ilerioluwa Oladimeji Aloba ukomoka mu gihugu cya Nigeria wamenyekanye nka ‘Mohbad’, yavuze ko nyuma y’uko umuhungu we ‘Mohbad’ yitabye Imana, ubuzima bwe bwahindutse bukaba bwiza bitewe n’ubufasha yagiye ahabwa n’abantu batandukanye.
Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Akin Abolade kuri uyu wa 15 Mutarama 2025 ashimangira ko umuhungu we Mohbad yari afite gahunda yo kumukorera ibintu binshi, ariko akaba yarapfuye atabigezeho.
Uyu mubyeyi yatangaje ko mu bufasha yahawe nyuma y’urupfu rw’umuhungu weharimo n’impano y’imodoka ndetse n’ibindi bintu byinshi by’agaciro. Ati:”Reka mvuge yego, Ubuzima bumeze neza nyuma y’urupfu rwa Mohbad. Muri gahunda yari afite, harimo kunkorera ibintu byinshi, ariko ntibyamukundiye. Nyuma y’urupfu rwe, Imana yohereje abantu bamfasha.”
Yongeyeho ati:”Imodoka na buri kimwe mfite ubu, ni abantu babimpaye. Navuga ko ari Imana yohereje abo bantu, ngo bampe ibyo mfite uyu munsi.”
Mohbad yitabye Imana muri Nzeri 2023 afite imyaka 26. Nyuma y’urupfu rwe, umuforomokazi bivugwa ko ari we wamuteye urukingo rwa tetanusi bikekwa ko ari rwo rwamuhitanye yatawe muri yombi n’igipolisi cya Leta ya Nigeria nyuma y’uko bigaragajwe ko atari afite ibyangombwa byo gukora umwuga w’ubuganga.