Ubushakashatsi bushya bwagaragaje uburyo abakunda ikawa bashobora kumenyekana bishingiye gusa ku mara yabo.
Nk’uko abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Trento mu Butaliyani babitangaje, bafatanyije n’ikigo cy’ubuzima ZOE, abakunda ikawa bashobora kumenyekana hakoreshejwe gusa ibipimo bikorerwa urusobe rw’ama mikorobe aba mu mara y’umuntu (microbiome) y’amara yabo. Abashakashatsi basanze umubiri wacu urimo mikorobe yihariye bise “Lawsonibacter”, ikunda ikawa, kandi ikaba ikurira mu mara igihe umuntu anyoye ikawa.
Igitangaje ni uko izi mikorobe zigaragara mu buryo “bukomeye kandi buhoraho,” haba ku bakoresha ikawa isanzwe cyangwa idafite ikinyabitabire karemano gitera imbaraga (cafeine). Ubu bushakashatsi bushingiye ku byari byarakozwe mbere na Profeseri Tim Spector (umwarimu w’umwongereza akaba n’umuhanga muri Siyansi n’ubushakashatsi mu isano iri hagati y’imirire, microbiome y’amara, n’ubuzima) hamwe n’itsinda rya ZOE, bashakaga kumenya uburyo imirire yacu igira uruhare kuri mikorobe ziri mu mara yacu.
Ubu bushakashatsi, bwashyizwe mu kinyamakuru kitwa, Nature Microbiology gikorera mu Bwongereza, bwasesenguye amakuru ya microbiome y’amara y’ abantu 22,000, maze busanga mikorobe yitwa Lawsonibacter yikubye inshuro umunani (8) ku banywa ikawa ugereranyije n’abatayinywa.
Nk’uko byatangajwe na Prof. Tim Spector, umwe mu bashinze ikigo cy’ ubuzima ZOE, izi mikorobe zigaragara mu mara y’abantu bakuru hafi ya bose bo mu turere tw’ibihugu by’isi banywa ikawa, ariko zikaba “zifite imirire yihariye cyane,” ku buryo ziyongera ku bwinshi mu mara y’abakunda ikawa.
Ubushakashatsi buheruka bwagaragaje isano idasanzwe iri hagati y’ikawa ya buri munsi n’ubuzima bwawe (ifoto: Getty images)
Abashakashatsi bavuga ko iri ari ryo huriro rikomeye kurusha ayandi yose ryigeze kumenyekana hagati y’ibiribwa cyangwa ibinyobwa runaka na mikorobe runaka.