Warning: Undefined array key "HTTP_ACCEPT_LANGUAGE" in /home/eaurac/public_html/magazine/index.php on line 29

Deprecated: strtolower(): Passing null to parameter #1 ($string) of type string is deprecated in /home/eaurac/public_html/magazine/index.php on line 29
U Rwanda mu nzira yo kwandikisha "Umuganura" ku rutonde rw’Umurage w’Isi wa UNESCO- Minisitiri Habimana - EAUR Magazine

Tariki ya 01 Kanama 2025, u Rwanda rwizihije umunsi w’Umuganura . Ni umunsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti ‘𝙐𝙢𝙪𝙜𝙖𝙣𝙪𝙧𝙖, 𝙞𝙨𝙤𝙠𝙤 𝙮’𝙪𝙗𝙪𝙢𝙬𝙚 𝙣’𝙞𝙨𝙝𝙞𝙣𝙜𝙞𝙧𝙤 𝙧𝙮𝙤 𝙠𝙬𝙞𝙜𝙞𝙧𝙖’.
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi w’Umuganura byabereye mu turere twose ariko ku rwego rw’Igihugu, byizihirijwe mu Karere ka Musanze.

Abaturage baturutse mu bice bitandukanye by’Akarere ka Musanze bahuriye kuri Stade Ubworoherane aho bamuritse ibikorwa byabo bigaragaza umusaruro w’umwaka. Uwo musaruro wagaragaye mu ngeri zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubworozi, ubukerarugendo, ikoranabuhanga, ubukorikori, ibikorerwa mu nganda n’ubumenyi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, wari Umushyitsi Mukuru muri ibyo birori, yasuye ibikorwa byamuritswe, bigaragaza umusaruro wagezweho muri ako karere haba mu buhinzi, ubworozi, ubukerarugendo, ubumenyi, ikoranabuhanga, ubukorikori, ibikorerwa mu nganda n’ibindi.

Yagaragaje kandi ko ashimira Leta y’Ubumwe yagaruye Umunsi w’Umuganura, ufatwa nk’isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira kw’Abanyarwanda.

Yagize ati “Umunsi w’Umuganura ni umunsi wihariye mu mateka y’Abanyarwanda, umuganura ni umunsi ukomoka ku muco wacu w’igihe kirekire, wabayeho kuva ku ngoma ya Gihanga Ngomijana, urushaho gusigasirwa, uza guhagarikwa n’Abakoloni mu 1925, hanyuma uza gusubizwaho na Leta y’Ubumwe kuva mu 2011.”

Minisitiri Habimana yakomeje avuga ko Umuganura ari wo munsi mukuru gakondo ushingiye ku muco Nyarwanda.Ati:“Ni yo mpamvu Leta y’u Rwanda yawusubijeho kuva mu 2011, ndetse iri mu nzira yo kuwandikisha ku rutonde rw’Umurage w’Isi wa UNESCO.”

Musanze yagaragaje iterambere rishingiye ku musaruro

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengiyumva Claudien, yavuze ko muri rusange, Akarere ka Musanze gatuwe n’abaturage ibihumbi 476, barimo 50,8% batuye mu Mujyi mu gihe abandi 49,2% batuye mu bice by’icyaro. Uyu munsi w’Umuganura usanze abaturage bo muri aka Karere bafite umusaruro ushimishije mu buhinzi bw’ibirayi, ibigori, ibishyimbo n’ingano.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, yavuze ko muri uyu mwaka, Musanze yageze kuri byinshi birimo no koroza abaturage muri gahunda ya Girinka. Ati “Inka muri gahunda ya Girinka, uyu mwaka dusoje twatanze 374, uyu munsi haraza gutangwa izindi nka.”

Mu mateka y’u Rwanda, Umuganura wari umuhango ukomeye ugenga imibereho y’Abanyarwanda n’imitegekere y’igihugu, ukaba umwe mu nzira z’ubwiru 18 zariho ku Ngoma ya cyami. Umunsi w’Umuganura wizihizwa buri wa gatanu wa mbere w’ukwezi Kwa Kanama.

IKUZWE MBABAZI

By IKUZWE MBABAZI

A Rwandan journalist and news writer dedicated to delivering timely and reliable news.